Abayobozi n’ abaturage bo mu karere ka Rubavu batangiza igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakoretse abatutsi mu 1994, bakoze urugendo ruva mu murenge wa Kanama kugera mu murenge wa Nyakiriba mucyahoze ari Komini Kanama ubu ni mu karere ka rubavu.
Image may be NSFW.
Clik here to view.
Iki gikorwa cyajyanye no kwibuka abatutsi biciwe kuri bariyeri yari Mahoko yaguyeho abatutsi benshi bajugunywe mu mugezi wa Sebeya.
Image may be NSFW.
Clik here to view.
Amakuru twatangarijwe n’ abaturage batuye Kanama, ngo ni uko mu gihe cya Jenoside bariyeri ya Mahoko itarengwagwa kuko yari ifite ubukana bukabije.
Abantu benshi bakaba bari biringiye kwihisha mu musozi wa Muhungwe wari usanzwe ugizwe n’ ishyamba ariko ngo benshi mubahahungiye barishwe ndetse n’ imibiri yabo ntiyabonerwa irengero.
Image may be NSFW.
Clik here to view.
umurenge wa kanama wahoze ari Komini kanama mu gihe jenoside, bivugwa ko wari ufite abantu bakomeye mu bwicanyi cyane nka Padiri Simba ufungiye Nyakiriba, umugabo witwaga Gaheza wari ukomeye kuri bariyeri kubera kutagira impuhwe hamwe n’abandi nka kaniziyo na Erneste nkuko bitangazwa n’abaturage bari bahari icyo gihe.
ubukana mu bikorwa bya Jenoside bakaba barabitewemo umurindi n’ubwicanyi bwabereye kuri Diyoseze ya Nyundo nayo ifite amateka yihariye harimo n’ umuPadiri wayo witwa Simba wayagizemo uruhare.