Umuhango wo kwibuka Ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu rwanda, mu karere ka Rulindo wabereye ku rwibutso rwa Mvuzo ,ruherereye ku musozi wa Mvuzo mu murenge wa Murambi.
Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye n’abaturage baturutse mu mirenge itandukanye yo muri aka karere.
Mu buhamya bwatanzwe na Gakindi Jean Damascene uvuka mu kagari ka Bubangu mu murenge wa Murambi, ahahoze ari komini Rutongo yavuze ko abatutsi bo muri uyu murenge kimwe n’ahandi mu karere ngo bagerageje kwirwanaho nubwo nta mbaraga bari bafite, ntibigire icyo bitanga.
Uyu mugabo ufite umugore n’abana batanu yavuze ko nyuma yo kwicirwa ababyeyi n’abavandimwe yisanze ari wenyine, ariko kugeza ubu amaze kwiyubaka, ubuzima bwe bukaba bumeze neza .
Yashimye ingabo za FPR zabafashije mu nzira ndende yise iy’umusaraba, ariko asaba ko n’ubufasha bwakomeza bagakomeza kurushaho kwiyubaka.
Uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Rulindo Rubayita Eric mu ijambo rye yashimiye uburyo ingabo zari iza APR zabashije kurokora bamwe mu batutsi bari barahungiye hirya no hino mu karere ka Rulindo, asaba abacitse ku icumu gukomeza kuba intwari bibuka kandi baniyubaka.
Rubayita yavuze ko ubuzima bw’abacitse ku icumu muri rusanga bumeze neza, aboneraho no gusaba ubuyobozi gukomeza gufasha abacitse ku icumu cyane cyane mu bijyanye no kwivuza ngo kuko usanga ariho hakiri ikibazo, bitewe n’ibyiciro bashyizwemo usanga bitabakwiye.
Yagize ati ”Muri rusange ubuzima bw’abacitse ku icumu muri aka karere ka Rulindo buhagaze neza, uretse ko hakiri ikibazo mu bijyanye n’ibyiciro byo kwivuza bashyizwemo, aho usanga ufite inka imwe bamushyira mu cyiciro cy’abishoboye kandi atishoboye ku buryo bugaragara.Tukaba twunva Ubuyobozi bwasubira mu bijyanye n’ibyo byiciro kuko bituma abacitse ku icumu batishoboye batabasha kuvuzwa nk’uko bikwiye baboneraho bakavuzwa.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyaruguru Deo kabagambe, ari nawe mushyitsi mukuru wari muri uyu muhango yasabye abacitse ku icumu kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakora bakiteza imbere, mu rwego rwo kuziba icyuho batejwe n’ababahekuye.
Mu rwibutso rwa Mvuzo rwubatse mu ishyamba ryo ku musozi wa Mvuzo, mu murenge wa Murambi, hashyinguyemo abatutsi barenga ibihumbi bitandatu na Magana atanu.