Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Rulindo ngo ntibari bazi ko nabo ari abanyamuryango ba Ralga.Ibi babitangarije mu kiganiro bagiranye na bamwe mu bayobozi ba RALGA kuri uyu wa kabiri ,ubwo aba bayobozi basuraga abanyamuryango ba RALGA bo mu karere ka Rulindo.
Aba bayobozi mu nzego z’ibanze uhereye mu mirenge ,ukagera mu nzego z’imidugudu,bakaba bavuga ko nyuma yo kumenya ko nabo ari abanyamuryango ba RALGA ,ngo basanga nabo RALGA yakongera imbaraga mu kubaba hafi ,no kubakorera ubuvugizi bityo bakongererwa ubushobozi.
Ruhumbira Claver ni umujyanama mu karere ka Rulindo,avuga ko Atari azi ko nawe ari umunyamuryango wa Ralga.ngo kuko yunvaga ko ari ishyirahamwe rireba ku bayobozi b’uturere gusa.
Yagize ati:Kugeza ubu hari bamwe muri twe abajyanama b’akarere tutari tuzi ko natwe turi abanyamuryango ba RALGA,kuva tumenye ko natwe iturebaho turayisaba kudukorera ubuvugizi tukongererwa ubushobozi”
Ruhumbira akavuga ko kuba amaze kumenya ko nawe ari umunyamuryango wa RALGA icyo yifuza ari uko RALGA yajya ibakorera ubuvugizi mu nzego zibakuriye bityo ngo nabo bakongererwa ubushobozi ,ngo kuko asanga ko ibasha kugera mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu zibakuriye bityo akazi kabo bakabasha kugakora neza.
Mutuyeyezu Emilienne ,umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge wa Burega nawe avuga ko RALGA yagiye ikorera ubuvugizi cyane Uturere.
akavuga ko nabo mu mirenge kimwe no mu tugari ubu buvugizi bwajya bukorwa bityo imikorere yabo igahabwa agaciro kurushaho
Yagize ati”bimwe mu byo twifuzaho ubuvugizi ni nko Kutagira ubuzima gatozi bw’umurenge,nkaba nsanga ko hari imirimo ishobora kudindira,ikindi nsaba ni ukumenyekanisha ibikorwa byayo ku banyamuryango bakamenya ibibakorerwa.”
Bizimana Jean baptiste umukozi wa RALGA muri komite nkemurampaka ,avuga ko inshingano ya RALGA ari ugufasha ubuyobozi mu nzego z’ibanze kwiyubaka, gufasha uturere gukomera,no gukora ubuvugizi mu nzego nkuru z’igihugu .
Akaba avuga ko bagiye kongera ubuvugizi bw’inzego z’ibanze bityo zikarushaho kugira imikorere myiza.