Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Ngororero: Gukorera ahantu heza byorohereza abakozi mu gutanga serivisi nziza

Imwe mu ntego akarere ka Ngororero kiyemeje ni ugutangira serivisi ahantu hatabangamira cyangwa se horoheraza abakozi gutanga serivisi bashinzwe. Kubera iyo mpamvu, umwe mu mihigo y’imirenge igomba kwitabwaho ni ukubaka no gusana ibiro by’Utugari nyuma y’uko ibiro by’imirenge yose bibonetse.

Muri urwo rwego mu ngengo y’uyu mwaka utugari 20 tuzubakirwa inyubako nshya naho utugera kuri 13 dusanwe, kandi iyi gahunda ikazakomeza no muyindi myaka. Nyamara ariko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Ngororero bakomeje kugaragaza ko bahura n’ikibazo cyo guhabwa amafaranga makeya ugereranyije n’ayo igikorwa kizatwara.

Nubwo munama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nzeri, bemeranyijwe ko imihigo y’imirenge igomba kuzaba yasinywe bitarenze tariki ya 3 Ukwakira 2102, bamwe baracyabona imbogamizi mubintu bimwe na bimwe baba batarabonera gihamya ko bazabibonera amafaranga yo kubikora.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Ngororero Gukorera ahantu

Abayobozi b’imirenga n’abo bafatanya mu nama yo gutegura imihigo

Ikigaragara ni uko bose bashyigikiye igikorwa cyo gukorera ahantu heza kimwe n’ibindi bikorwa bikubiye mu mihigo akarere karimo gutegura doreko ubu abayobozi b’akarere banatangiye gahunda yo kuzenguruka imirenge yose baganira n’abaturage kuri iyo mihigo, ariko impungenge z’uko bashobora kwiyemeza ibintu ntibazabigereho zikaba zigihari.

Ikindi mu bikorwa usanga aba bayobozi bafiteho impungenge ni ikirebana no kubaka amacumbi y’abarimu kuko buri murenge wose ugomba kuzubaka ahantu byibura hamwe, nyamara minisiteri y’uburezi ikaba ngo izabaha gusa amafaranga angina na miliyoni imwe n’igice gusa kuri burinzu, bityo bakibaza aho andi azava bitewe n’uko amikoro y’abaturage ahagaze.

Tubamenyeshe ko guhiga ibikorwa hatari ingengo y’imari yabyo ari kimwe mubyo abayobozi b’uturere dutandukanye harimo n’ab’akarere ka Ngororero bavuga ko byatumye basubira inyuma mu myanya muguhigura imihigo mu mwaka ushize.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles