Abayobozi b’ ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza (PSD) bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere barasabwa kwima amatwi no kwirinda abasebya gahunda ya ndi umunyarwanda bayivuga uko itari cyane cyane basobanukirwa ko iyo gahunda yashyiriweho kongera kubaka abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, akaba ari muri urwo rwego kugicamunsi cyo ku itariki ya 23/03/2014, basabwe kwirinda kwirebera mu ndorerwamo y’amoko kuko ariyo yagejeje abanyarwanda ku ndunduro ya Jenoside.
Ibyo ni ibyatangajwe na Bizimana Deo, Perezida w’ ishyaka rya PSD ku rwego rw’akarere ka Rusizi mu nama y’inteko idasanzwe y’ iri shyaka, yari igamije gusobanurira abanyamuryango baryo gahunda ya Ndi umunyarwanda. yasabye abanyamuryango b’ishyaka rya PSD kwirinda kwirebera mu ndorerwamo y’amoko kuko yagejeje abanyarwanda kundunduro ya jenoside yakorewe abatutsi ari nayo nzira y’umusaraba w’ibibazo urwanda rwikoreye, kandi yasabye abarwanashyaka kwamagana abasebya gahunda ya ndi umunyarwanda bayivuga uko itari cyane cyane basobanukirwa ko yashyiriweho kongera kubaka abanyarwanda no kubunga.
Nyuma yo kuganirizwa kuri gahunda ya ndi umunyarwanda abayoboke b’ishyaka rya PSD barimo Hagenimana Theogene bavuga ko batumva kimwe impamvu zo gusaba imbabazi kuri gahunda ya ndi umunyarwanda kuko ngo abakoze ibyaha bamwe bacyumva ko bakoraga ibyo Leta yabategetse asaba ko bajya basobanurirwa neza iby’ izo mbabazi basaba, Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rwanabajije ingamba ruteganyirizwa muri iki gihe kugirango rutazagwa mumitego nk’iyo urwo hambere rwaguyemo rukoreshwa muri jenoside yakorewe abatutsi.
kuri ibyo bibazo byose Maitre Nsengumuremyi Senglo, perezida wa PSD mu karere ka Nyamasheke nawe witabiriye iyi nama yasobanuriye aba banyamuryango ko abishe bari bafite ubwenge bwo kumenya icyiza n’ikibi kuburyo bari kwanga gukora amakosa yo kwica inzirakarengane ari nayo mpamvu bagomba gusaba imbabazi naho ku kibazo cy’intwaro urubyiruko rugomba kwitwaza muri iki gihe babwiwe ko bagomba kwihangira imirimo biteza imbere.
Intumwa ya Rubanda mu inteko inshinga amategeko umutwe w’abadepite, Depite Niyonsenga Theodomire ubarizwa muri iri shyaka yasabye abarwanashyaka ba PSD gusobanukirwa ndi umunyarwanda bakayifashisha mu gukemura ibibazo bafite
Muri iyi Congres ya PSD abanyamuryango b’iri shyaka banashimiwe uruhare bagize mu gikorwa cy’amatora bagaragarizwa ibyayavuyemo ndetse banasabwa kurushaho gukunda ishyaka ryabo banongera abanyamuryango.