Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kirehe: Hamenwe ibiyobyabwenge bfite agaciro ka Miliyoni zisaga 14

$
0
0

hamenwe  ibiyobyabwenge bfite agaciro

Abaturage biganjemo urubyiruko cyane cyane abanyonzi n’abamotari, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe n’inzego zishinzwe umutekano bafatanyirije hamwe kumena ibiyobyabwenge birimo urumogi rupima ibiro 716 no kumena ku mugaragaro litiro 214 za kanyanga, hamwe na Chief waragi zigera kuri 66.

 hamenwe  ibiyobyabwenge bfite agaciro 2

Mu gikorwa cyo gusenya ibi biyobyabwenge cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 05/03/2014 hari abaturage biganjemo urubyiruko bari baje kwihera amaso uko ibi biyobyabwenge birimo urumogi bimenwa.

Asobanura ububi bw’ibiyobyabwenge, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais yibukije aba bari baje kureba iki gikorwa cyo kwerekana ububi bw’ibi biyobyabwenge ko umuntu wanyoye ibiyobyabwenge usanga ari wa wundi ufata abana ku ngufu, agakubita umugore akanica n’imiryango ye kuko aba adafite umutimanama umubuza gukora ibibi,    yasabye abari aho cyane cyane urubyiruko kubyirinda kandi bagatafatanya n’inzego zishinzwe umutekano bazitungira agatoki ababinywa kimwe n’ababicuruza.

Uyu muyobozi kandi yibukije urubyiruko ko gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ari igikorwa kigayitse cyane, kuko usanga ari ukwiyangiririza ubuzima, maze abasaba ko bajya batanga amakuru ku bantu bose bafite aho bahuriye no gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge kuko babana nabo buri munsi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe SSPT, Bizimana Félix yabibukije ko ibiyobyabwenge byasenywe o nta handi byavuye uretse mu mago yabo akaba abasaba gukomeza kumenya aho biri kugira ngo habe harandurwa ibiyobyabwenge burundu, kuko bimaze kugaragara ko uwabinyoye ariwe ukora ibyaha byinshi kandi ngo ibyinshi bikorwa n’urubyiruko.

Uwiragiye Abert, umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa cyo kumena urumogi akaba mu buzima busanzwe akora akazi k’ubumotari avuga ko byatumye amenya urumogi yari asanzwe ntarwo azi, akavuga ko byatumye arushaho gusobanukirwa.

Gukoresha, gucuruza cyangwa se guhinga ibiyobyabwenge no gukoresha kanyanga ubikora arahanwa, igihano kirekire n’imyaka 5 n’ihazabu ya Mililiyoni 5  biteganwa n’ingingo ya 593-594 agace ka 20 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda nkuko byasobanuwe na Niyonizeye Javan umushinjacyaha uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma nawe wari muri iki gikorwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles