Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gatsibo: Basanga kurandura ibiyobyabwenge ari imwe mu nkingi z’imiyoborere myiza

$
0
0
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’inzego z’umutekano bamena ibiyobyabwenjye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’inzego z’umutekano bamena ibiyobyabwenjye

Abatuye Akarere ka Gatsibo bemeza ko kurandura ibiyobyabwenjye ari imwe mu nkingi z’imiyoborere myiza, bakanishimira gahunda yo kubegereza Ubuyobozi na gahunda y’Ijisho ry’umuturanyi, uburyo ishyira ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenjye muri aka karere.

Ibi aba baturage babitangaje kuri uyu wa 17 Gashyantare 2014, ubwo hari mu gikorwa cyo kureba uko imiyoborere myiza ihagaze muri aka karere, iki gikorwa kikaba cyarabereye mu Mudugudu wa Kinteko, Akagali ka Nyamirama mu Murene wa Gitoki.

Muri iki gikorwa Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buri hamwe n’abasyitsi bakuru, bafunguye koperative yitwa IMBONI-GATSIBO y’abavuye mu biyobyabwenge, umwe muribo witwa Mutesa Jean de la Croix, yatanze ubutumwa abinyujije mu muvugo agaragaza uburyo yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenjye ngo ubu akaba amaze kwiteza imbere nyuma yo kubivamo.

Kuri uyu munsi kandi abitabiriye iki gikorwa bishimiye imenwa ry’ibiyobyabwenge bingana n’udufuka 68 twa chief waragi, litiro 60 za kanyanga n’ikilo cy’urumogi. Nk’uko bitangazwa na polisi ngo ibi biyobyabwenjye byafashwe kubwo guhanahana amakuru n’abaturage binyuze muri gahunda y’ijisho ry’Umuturanyi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles