Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwamagana: Minisitiri Musoni yatumye abari ku rugerero kuzasiga impinduka Abanyarwanda bazazamukiraho

$
0
0

m_Minisitiri Musoni yatumye abari ku rugerero kuzasiga impinduka Abanyarwanda bazazamukiraho

Minisitiri Musoni James ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda arasaba urubyiruko ruri ku rugerero kuba imbarutso y’iterambere mu midugudu iwabo, bakahageza impinduka mu myumvire n’imikorere abandi Banyarwanda bazazamukiraho bagatera imbere.

Ibi minisitiri Musoni yabisabye urubyiruko 129 ruri mu bikorwa by’Urugerero mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, uyu munsi kuwa 14/02/2014 aho yabasuye mu bikorwa barimo byo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu.

Minisitiri Musoni yafatanije nabo imirimo yo kubaka inyubako y’akagari ka Nyarusange muri Kigabiro ndetse no gutera ubusitani bwo kugeza isura nziza ku mihanda no kubungabunga ibidukikije.

Nyuma y’aha, bwana James Musoni yagiranye ibiganiro n’aba bari ku rugerero, aho baganiriye ku musaruro bari gutanga mu bikorwa barimo by’urugerero ndetse n’umusaruro bategerejweho n’igihugu, ndetse Intore ziri ku rugerero nazo zimugezaho ibyifuzo ngo ibikorwa barimo bizakomeze kugenda neza no gutanga umusaruro.

Minisitiri James Musoni yabwiye abari ku rugerero ko nta mpinduka zijya zibaho ku isi yose urubyiruko rutazibaye ku isonga, aho yagize ati “Nta mpinduka isi ijya igeraho urubyiruko rutazitabiriye. Mukwiye kumenya ko n’aho u Rwanda rugeze iki gihe ruhacyesha amaboko, imbaraga n’amaraso y’urubyiruko nkamwe kuko aribo bitanze mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi.

Minisitiri Musoni yabasabye gukomeza kuba ku isonga ry’ibikorwa byose by’iterambere igihugu gifite, kandi bakajya bakora neza, bakajijura bamwe mu baturage bagitseta ibirenge muri gahunda nziza za leta kandi aho banyuze hose bakahakora igikorwa cyiza abasigaye bazajya bareba bakibuka ko babicyesha amaboko n’ubumenyi bw’abakiri bato.

Uyu muminisitiri ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yatubwiye ko intore ziri ku rugerero zahawe ubumenyi kuri gahunda nyinshi z’iterambere, zikaba zaroherejwe mu giturage muri buri murenge na buri kagari ngo zizasangize abahatuye ubumenyi n’imyumvire myiza bijyana ku iterambere.

Ubu mu Rwanda hari urubyiruko ibihumbi 45 na 738 ruri mu bikorwa by’urugerero, rukaba rugizwe n’abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize. Ubu ariko kuva leta yatangaza amanota y’abatsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bamwe muri bo bashobora kudakomeza ibyo bikorwa mu gihe baba batatsinze neza, bagahitamo gusubira ku mashuri ngo babanze babone amanota meza mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles