Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/02/2014, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buherekejwe n’ubw’ingabo ndetse n’abinjira n’abasohoka bwasuye abaturage b’umurenge wa Gatare muri gahunda z’ukwezi kw’imiyoborere myiza hagamijwe kuganira kuri gahunda zinyuranye ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage.
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Nyamagabe, Majoro Peterson Gasangwa yibukije abaturage b’uyu murenge ko bafite uruhare runini mu gucunga umutekano kandi ko kuba umutekano uri mu gihugu ari ukubera imbaraga bashyiramo.
Ati “Umutekano tugomba kuwufatanya kandi kuba dutekanye ni uko twese twumvise ko ari uwacu”.
Abaturage b’umurenge wa Gatare basabwe kongera imbaraga mu kubumbatira umutekano bafatanyije n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi kandi bakirinda icyawuhungabanya.
“Ba bandi bamara gusinda bagashaka gufata udusantere mpiri murabazi, mubagaragaze ubuyobozi bubakurikirane,” Majoro Gasangwa.
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Nyamagabe yanasabye abaturage b’umurenge wa Gatare gutekereza no ku mutekano w’inda bityo bagakura amaboko mu mufuka bagakora.
Abanyagatare bashimiwe ko bahiga indi mirenge muri gahunda zinyuranye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile yashimiye abaturage b’umurenge wa Gatare kuba baza ku isonga mu gushyira gahunda za Leta zinyuranye mu bikorwa nko gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza aho ukwezi kwa mbere 2014 kwasize bageze kuri 95%.
Abaturage b’umurenge wa Gatare kandi ngo ni nabo baje ku isonga mu kurangiza kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, amacumbi y’abarimu n’ibindi.
Umurenge wa Gatare kandi uza mu mirenge ikize kurusha indi kuko abaturage bawo bahinga bakeza dore ko baturiye pariki y’igihugu ya Nyungwe bityo bagahorana imvura.
Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangiye tariki ya 14/01/2014 bikaba biteganyijwe ko kuzarangira mu kwezi kwa gatatu 2014.