Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Kayonza, kuri uyu wa gatanu tariki 21/09/2012, basabye abayobozi b’akarere ka Kayonza kubabera abajyanama kurusha kugaragara nk’abagenzacyaha igihe basuye imirenge.
Ibi byavuzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini, Murangira Xavier, unahagarariye abandi banyamabanganshingwabikorwa b’imirenge mu karere ka Kayonza. Yabivuze nk’icyifuzo cy’abanyamabanga nshingwabikorwa nyuma gusinyana imihigo y’imirenge n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza, John Mugabo.
Ni ku nshuro ya kabiri umuyobozi w’akarere ka Kayonza asinyana imihigo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge. Gusa ngo kuri iyi nshuro ni bwo byakozwe neza kuko umwak ushize iyo mihigo itari yarateguwe neza ndetse ngo nta n’ingamba zo gukora igenzura ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mihigo zari zarafashwe nk’uko byagenze uyu mwaka.
Buri munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yagaragaje ibyo yiyemeje kuzageraho afatanyije n’abaturage bikubiye mu mihigo y’umurenge y’umwaka wa 2012/2012. Imirenge yose yashyize imbaraga mu bikorwa by’ubukungu n’iterambere ry’abaturage.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza n’inama njyanama y’ako karere by’umwihariko, ngo buzagerageza gufasha abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge uko bishoboka. Cyakora ngo ntibibujije ko hazabaho gukebura umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge utazagaragaza imbaraga n’umurava mu gushyira mu bikorwa imihigo yasinye, nk’uko umuyobozi w’inama njyanama y’ako karere, Butera K. Jean Baptiste yabivuze.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge banasabye ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza kujya bwohereza amafaranga agenerwa imirenge hakiri kare kugira ngo ibikorwa by’imirenge bikorwe vuba.
Abanyamabanga nshingwabikorwa bavuze ko gusinya imihigo y’umurenge imbere y’umuyobozi w’akarere bizabatera ishaka ryo gukora cyane kugira ngo hatagira umurenge n’umwe usigara inyuma.