tariki 16/01/2014, mu karere ka Kirehe hateraniye inama y’umutekano yaguye yari yitabiriwe n’ingabo, Polisi, abanyamababanga Nshingwabikorwa b’imirenge hamwe n’abayobozi b’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais, atangiza iyi nama y’umutekano yashimiye abanyamabanga Nshingwabikorwa hamwe n’abashinzwe umutekano muri rusange uburyo babungabunze umutekano mu mpera z’umwaka akaba avuga ko umutekano wari wifashe neza.
Uyu muyobozi w’Akarere akaba yavuze ko umutekano wagenze neza gusa ikibazo cyagaragaye ni ikibazo gikunze kugaragra cy’abantu kugeza ubu bagicuruza ibiyobyabwenge birimo n’urumogi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe aributsa abaturage banywa inzoga bakunze kwita siriduwire abandi bakunze kwita akaginga, ko zitemwe kunyobwa nubwo bitwaza ko bazivangemo n’izindi nzoga zisanzwe nyamara ngo ugasanga byahise bihinduka ikiyobyabwenge bityo ngo nta buziranenge ya nzoga igifite, akaba avuga ko abanywa inzoga bakunze kwita siriduwire bakwirinda kuzivangamo ibindi kuko usanga byahindutse cyane bikaba byakwangiza ubuzima.
Icyagarutsweho muri iyi nama y’umutekano ni ukwibutsa abaturage gukaza amarondo mu rwego rwo kurwanya ubujura kuko iyo nta rondo rikorwa aribwo usanga ubujura bwiyongereye, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe avuga ko amagare agenda nijoro atabyemerewe. Kandi ngo n’abana ntibemerewe gutwara amagare mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Muri iyi nama kandi bagarutse ku kibazo cy’abapagasi bajya baza mu karere ka Kirehe ugasanga nta byangombwa bagiira bakaba bafashe umwanzuro w’uko abo bizagaragara ko nta byangombwa bagira bagiye gushaka uko babohereza aho baraturutse bakaza babizanye.
Muri iyi nama hanavuzwe kuri gahunda yo gutuza abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bakaba bavuze ko bagiye gutangira gahunda yo kububakira aho bateguye mu murenge wa Mpanga ahitwa Rwabarara hamwe na Gahara kuko ariho babonye ko hari ubutaka batuzwamo.
Iyi nama y’umutekano yaguye yari iyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Ingabo na Polisi bakorera mu karere ka Kirehe hamwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize Ako karere na bamwe mu bakozi b’Akarere.