Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyanza: Urumuri rw’icyizere rutazima rwakiriwe ku buryo budasanzwe

$
0
0
m_Urumuri rw’icyizere rutazima rwakiriwe ku buryo budasanzwe

Abana bato baririmbye akamaro k’urumuri rutazima rwari rubateretse imbere

Mu karere ka Nyanza abantu batagira ingano biganjemo urubyiruko nibo bitabiriye umuhango wakozwe ku cyicamunsi cya tariki 21/012014 kuri Stade y’aka karere ubwo hakirwaga  urumuri rutazima bashyikirijwe na bagenzi babo bo

Uru rumuri rwasesekaye muri stade y’akarere ka Nyanza mu masaha ya saa munani z’amanywa rwakirwa n’abantu bari bakubise bayuzuye bamwe bicaye abandi bahagaze kuko imyanya yari yabaye mike kubera ubwinshi bw’abantu bari bitabiriye kwakira uru rumuri.

m_Urumuri rw’icyizere rutazima rwakiriwe ku buryo budasanzwe1

Izuba ry’igikatu ntiryabujije abanyenyanza kwitabira kwakira urumuri rutazima

Mu byaranze uyu muhango harimo indirimbo yaririmbwe n’abana bato bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko dore ko nari nacyo gihe gishize jenoside ikorewe abatutsi mu Rwanda.

Usibye iyi ndirimbo kimwe n’indi yaririmbwe n’abantu bakuru hatanzwe ubuhamya bw’umwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza witwa Kayitesi Immaculée warokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 wagaragaje uko imibereho ye yari imeze mbere ya jenoside mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo.

m_Urumuri rw’icyizere rutazima rwakiriwe ku buryo budasanzwe2

Madamu Kayitesi Immaculée atanga ubuhamya bw’uko yagiye yiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda

Yasobanuriye  iyo mbaga y’abantu ko ubu yashoboye kwiyubaka abihuje n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2014 igira ati “Twibuke twiyubaka”.

Ikindi cyakoze ku mitima ya benshi bari muri iyi stade y’akarere ka Nyanza ni filime yerekanwe igaragaza uko ingabo za RPF zahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi ndetse zikanabohora igihugu.

m_Urumuri rw’icyizere rutazima rwakiriwe ku buryo budasanzwe3

Abanyamahanga nabo bagiye basobanurirwa ibyaberaga kuri stade y’akarere ka Nyanza

Ubwinshi bw’abantu bitabiriye kwakira urumuri rw’icyizere rutazima ku rwego rw’akarere ka Nyanza bwanagarutsweho na Minisitiri Protais Mitali ashimira abanyenyanza ko bahaye agaciro uwo muhango bakawitabira ku buryo budasanzwe.

Yagize ati: “Abaturage bitabiriye kwakira uru rumuri ndabashimira ndetse ngashimira n’abayobozi b’aka karere babiteguye neza”

m_Urumuri rw’icyizere rutazima rwakiriwe ku buryo budasanzwe4

Minisitiri Protais Mitali ageza ijambo ku Banyenyanza

Atanga ubusobanuro bw’urwo rumuri yavuze ko ari umucyo umurikira buri wese ndetse rukaba n’ikimenyetso cyerekana ubuzima bwiza kandi ngo rubereyeho kwibutsa abantu bose ko bagomba guharanira ko jenoside idakwiye kongera kubaho ukundi bakabiharanira mu mitima ndetse no mu ngiro.

Yasabye abaturage bo mu karere ka Nyanza guha agaciro urwo rumuri bakanima amatwi abo yise “Inyangabirama” ngo badashimishwa n’ibyo abanyarwanda ubwabo bagezeho ndetse n’ingamba bafite zo gukomeza gukataza mu iterambere rirambye. Ati: “Izo nyangabirama akenshi zumvikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga ariko nizo kwima amatwi”

 m_Urumuri rw’icyizere rutazima rwakiriwe ku buryo budasanzwe5

Bamwe bagize icyo batangaza kuri urwo rumuri rutazima rwacanwe mu karere ka Nyanza batangaje ko bishimiye kurwakira kandi bakaba bagiye no kurukongeza mu bandi hagamijwe ko urumuri rw’icyizere rwaka ubutazima nk’uko izina ubwaryo ribivuga ndetse n’ubusobanuro ruhabwa n’abaruzi neza.

Icanwa ry’uru rumuri rw’icyizere rutazima mu turere twose tw’u Rwanda rurategura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu gihugu maze abatutsi basaga miliyoni imwe bakahatakariza ubuzima mu gihe cy’iminsi ijana.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792