Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyanza: Ngo imvura igwa cyangwa izuba riva ry’igikatu nta kizababuza kwakira urumuri rw’icyizere

$
0
0

Abaturage batandukanye batuye mu karere ka Nyanza baravuga ko yaba imvura igwa cyangwa izuba riva ry’igikatu muri byose nta kizababuza kwakira urumuri rw’icyizere rutazima bategeje kwakira ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21/01/2014 aho ruzacanirwa kuri stade y’aka karere.

Ngo imvura igwa cyangwa izuba

Mu gihe habura amasaha make ngo mu karere ka Nyanza bashyikirizwe urumuri rw’icyizere rutazima baruhawe na bagenzi babo bo mu karere ka Ruhango benshi mu batuye i Busasamana mu karere ka Nyanza aho ruzacanirwa muri aka  karere baremeza ko nta kizababuza kwitabira umuhango wo kurwakira.

Bamwe muri bo bavuga ko bishoboka cyane kuba bagwisha imvura cyangwa bakavisha izuba ry’igikatu kuri ayo masaha y’igicamunsi cya tariki 21/01/2014 ariko ngo ikizaba cyose mu mihindagurikire y’ikirere ntikizababuza kuza ari benshi bakiyakirira urwo rumuri bashaka ko rugira icyicaro mu mitima yabo.

Kamayirese Evariste ni umwe mu baturage bari mu mujyi wa Nyanza mu gihe hirya no hino hari imyiteguro yo kwakira urwo rumuri kuko haburaga  amasaha make, mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko hashize nk’icyumweru bamenyeshejwe iby’urwo rumuri rutazima ruzahacanirwa.

Yagize ati: “ Amatangazo yatugezeho kare atumenyesha ko tuzahurira kuri stade y’akarere ka Nyanza mu muhango wo kwakira urumuri rw’icyizere rutazima”.

Akomeza avuga ko n’ubwo uru rumuri bakirutegereje ngo bamwe muri bo bamaze gusobanukirwa akamaro karwo ndetse n’ubutumwa bw’ingenzi burwihishemo.

Mu gusobanura uko we yumva urwo rumuri yatangaje ko ubwo jenoside yakorerwaga abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda hari icuraburindi ngo urumuri ni ikimenyetso cyiza cyo gusimbuza uwo mwijima umucyo utangwa n’urumuri rutazima.

Ange Kayigyi Claude umukozi w’akarere ka Nyanza ufite ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu nshingano nawe yagize icyo avuga ku imyiteguro ibanziriza kwakira urumuri rw’icyizere rutazima muri aka karere igeze yemeje ko byose byiteguwe neza.

Ati: “Stade y’akarere ka Nyanza tuzakiriramo urwo rumuri yamaze gutegurwa ndetse n’abaturage bamaze gusobanurirwa isaha  bagomba kuhagerera kugira ngo abazazana urumuri bazasange buri wese ari mu byicaro yateguriwe”

Ngo kubera uburyo abaturage bafitiye inyota urwo rumuri abatuye mu gice cy’umujyi wa Nyanza n’inkengero zawo bazahurira kuri stade y’akarere n’uko urumuri barwerekeza mu murenge wa Rwabicuma uri mu gice cy’icyaro.

Iyi gahunda yo gukwirakwiza urumuri rw’icyizere rutazima yatangiriye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ku wa 07 Mmutarama 2014 biteganyijwe ko izagezwa mu turere twose tw’u Rwanda uko ari 30.

 

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles