Mu muhango wo kwakira urumuri rutazima mu rwego rw’ubukangurambaga mu kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi, Honorable, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Senat yabwiye abatuye Ngororero ko igihe cy’umuvumo cyarangiye ubu bageze mugihe cy’umugisha.
Nkuko yabisobabanuye, bimwe mu bikorwa by’umwijima byahabereye nko kugerageza no gukora jenoside, gucumbikira abacengezi, kwica inzirakarengane n’ibindi Nibyo bigaragaza umuvumo ako karere kari gafite ariko anabahumuriza ababwira ko ubutwari buharangwa nk’ubw’abana b’I Nyanjye kimwe n’urumuri bakiriye none ari ikimenyetso cy’urumuri n’ubutore bakizeho.
Urwo rumuri rutazima rushushanya ubunyarwanda butazima kandi buzahoraho nkuko Honorable Ntawukuriryayo yabisobanuye rwahageze ruturutse ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, akarere ka Ngororero kakaba ariko ka mbere karwakiriye hanze y’umujyi wa Kigali.
Abaturage batuye mu karere ka ngororero bavuga ko uru rumuri rugiye kubongera mo imbaraga zo kuba intwari no kwimika umuco w’amahoro, ndetse ngo biteguye kuzaza ku mwanya wa mbere muri iyo nzira nkuko babaye aba mbere mu kurwakira, kandi barashimira ababatekereje ho.
Muri uwo muhango, hatanzwe ubuhamya kubantu barokotse ubwicanyi bwakorewe kuri paruwasi gaturika ya Nyanjye, ndetse n’abarokotse ubwicanyi bwakorewe muri iryo shuri rikuru rya Nyanjye, bose bagaruka ku bugome n’ubugwari byagaragajwe n’abicanyi, banashima ubutwari bw’abaharaniye ubunyarwanda ndetse n’abafashije abandi kwihisha abicanyi.
Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside Jean de Dieu Mucyo asanga ahahoze kiriziya ya Nyanjye hakwiye kubakwa urwibutso rwa jenoside nta mananiza kubera amateka yaho, ndetse abavuze kuri uyu munsi bose bakaba babishyigikiye.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Protais Mitari, akaba yavuze ko abanyangororero bakwiye kubonera amasomo kubyabaye maze ibibi ntibizongere kubaho naho ibyiza bigakomezwa.
Urumuri rutazima rwakiriwe mu karere ka Ngororero ruzahamara iminsi itatu rwerekezwe mu karere ka Kamonyi aho ruzazenguruka uturere twose tugize u Rwanda.