Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

RUSIZI: Ibibazo bigenda bivuka mu gutanga amasoko bidindiza imihigo

$
0
0

m_Ibibazo bigenda bivuka mu gutanga amasoko bidindiza imihigo

Mu nama ya mbere yo gusuzuma aho ibikorwa by’imihigo y’uyu mwaka igeze ishyirwa mubikorwa ku rwego rw’intara y’uburengerazuba ngo barasanga ibibazo bigenda bivuka mu masoko biri mubituma imihigo itagerwaho ijana kw’ijana nkuko bitangazwa na Nyamaswa Rukundo Emmanuel ushinzwe imiyoborere myiza mu ntara y’uburengerazuba abitangaza.

Muri iyi nama buri mukozi wese mu mihigo ye yasabwe kwikubita agashyi agakora hakiri kare kugirango imihigo ye azabashe kuyesa kuko abenshi bizera ko hakiri igihe bagahugira mubindi bavuga ko bazaba babikora nyamara bakitera hejuru iminsi yabasize batagishoboye kwesa imihigo biyemeje bigatuma ibikorwa by’iterambere ry’igihugu bidindira

Igikenewe mu mihigo y’uyu mwaka ngo ni ukubona ibikorwa biva aho biri aho guhera mu magambo kandi ibyagezweho bikagaragara kuko ngo hari abavuga ko besheje imihigo yabo nyamara bajya kureba aho iyo mihigo yakorewe ibikorwa bikabura, bakaba basabwe ubwitange mubikorwa byabo

Nyamaswa Rukundo Emmanuel,  umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu ntara y’uburengerazuba avuga ko atumva neza impamvu yo gutinda ku itangwa ry’amasoko bigatuma ibikorwa bidindira kandi amafaranga yo kubikora atabuze, ku ikubitiro akaba yabasabye gukura imihigo mito mito munzira hakiri kare bagasigara bahangana n’indi mishinga y’imihigo isaba amafaranga menshi aha yabasabye no kwigira ku karere ka Nyamasheke aho ngo bigaragara ko amasoko yabo atangwa kare bigatuma ibikorwa by’imihigo byihuta

Gusa ariko nanone Nyamaswa Rukundo yashimiye uko imihigo ihagaze muri rusange mu ka rere ka Rusizi asaba abakozi b’aka karere gushyiraho itsinda rigomba kuzajya rikurikirana imihigo yose cyane ikiri kukigero cyo hasi hakazajya hanakorwa amanama menshi yo gusuzuma aho ibikorwa bigeze, yanasabye ko gahunda y’ishyirwa mubikorwa y’imihigo yavugururwa kandi ikubahirizwa kugihe

Muri iyi nama akanama k’amasoko kasabwe guterana kakiga kumishinga igifite ibibazo irimo ibijyanye n’ibikorwa remezo nk’imihanda n’ibindi dore ko muriyo harimo n’iyimihigo y’umwaka washize

Ntivuguruzwa Gervais umuyobozi ushizwe ubutegetsi n’ imicungire y’abakozi  mu karere ka Rusizi yashimiye inama bagiriwe n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza ku rwego rw’intara y’uburengerazuba avuga ko bagiye kwikubita agashyi bagakosora ibitagenda neza cyane cyane mu gutinda kw’itangwa ry’amasoko, akaba yasabye abakozi kutaryama ngo basinzire imihigo itarajya mu bikorwa , akarere ka Rusizi kahize imihigo 79 muriyo igera kuri 44 niyo ihagaze neza kukigereranyo cya 55%, ni mugihe umwaka ushize bari barahize imihigo 58.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles