Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

KARONGI: Urubyiruko rwafatanyije n’abayobozi kubumba amatafari 1602 yo kubakira abatishoboye

$
0
0
Urubyiruko rwafatanyije n’abayobozi kubumba amatafari 1602 yo kubakira abatishoboye

Urubyiruko rwo mu karere ka Karongi rufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere kuwa gatandatu 28-12-2013, babumbye amatafari 1602 azakoreshwa mu kubakira abantu batishoboye batuye mu manegeka.

Igikorwa cyo kubumba amatafari 1602 yo kubakira abatishoboye bo mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, cyabereye mu kagari ka Ruragwe mu mudugudu wa Nyagahinga, ahabereye umuganda rusange usoza ukwezi n’umwaka wa 2013 ari nabwo hasojwe ukwezi kwahariwe umuganda mu gihugu hose.

Nyuma y’umuganda abaturage bakoranye inama n’abayobozi, baganira kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ikiganiro cyatanzwe na Major Emmanuel NSHIMIYIMANA wavuze ko iyo gahunda igomba guyishyirwamo imbaraga kuko igamije kugeza ku banyarwanda ejo hazaza heza.

IP wa Police ya Karongi, Jean Baptiste Rutebuka nawe yatanze ikiganiro ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, asaba abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge bakanatunga agatoki aho biri kuko ahanini na byo biri mu by’ingenzi biteza ibibazo umutekano muke n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu murenge wa Rubengera abantu basaga 30 bari batuye mu manegeka, ariko kugeza ubu hamaze kubakirwa abarenga 20 batujwe mu mudugudu wa Nyagahinga.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Latest Images

Trending Articles



Latest Images