Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abantu ba mbere bashinzwe umutekano ni abaturage, twebwe turi abunganizi-Gen. Emmanuel Ruvusha

$
0
0
Abantu ba mbere bashinzwe umutekano ni abaturage, twebwe turi abunganizi-Gen. Emmanuel Ruvusha

Guverineri Bosenibamwe arashima Abanyamugunga kubera kwicungira umutekano.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Gen. Emmanuel  Ruvusha yabwiye abaturage ko aribo bagomba gufata iya mbere bakicungira umutekano, inzego z’umutekano zikabunganira aho byabaye ngombwa.

Ibi Umugaba w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 10/12/2013 mu nama n’abaturage bo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Mugunga.

Yavuze ko abaturage bagomba kwicungira umutekano bakora amarondo aho batuye, batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano kandi bakagira amakayi y’abinjira n’abasohoka.

Mu kiganiro cyamaze nk’iminota 30, Gen. Ruvusha   yashimangiye ko   ibikorwa by’iterambere byagezweho kugira ngo bidasubira inyuma, abantu bose cyane cyane abaturage  bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Ati: “ Ibyo dukora byose, aya mashuri turimo twubaka, ibi bishyimbo, ibi bigori twejeje kugira ngo tubikomeze n’ibindi Leta iteganya kubagezaho,  kugira ngo gahunda zawe uzigereho ni uko ubanza ukibungabungira umutekano.”

Yakomeje agira ati: “Hari abajya bavuga inzego z’umutekano ariko njye si ko mbibona, abantu ba mbere bashinzwe umutekano ni mwebwe ahubwo twebwe tukaza kubunganira, ahubwo iyo baba batwitaga abunganizi b’umutekano, iyo mwebwe mwicungiye umutekano twebwe biratworohera.”

Umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bahekuye u Rwanda uri mu Burasizuba bwa Kongo-Kinshasa, icyo gice kirimo imitwe myinshi ikora ibyo ishaka bituma na FDLR ibona uko yisuganya ikaba  yahungabanya umutekano w’u Rwanda igihe cyose nubwo atari none aha; nk’uko Gen. Ruvusha yakomeje abisobanura.

Guverineri Bosenibamwe Aime yashimye uburyo abaturage bo mu Murenge wa Mugunga bamaze  kugira umutekano uwabo, ibi yabivuze nyuma y’uko  mu minsi ishize bafashe abarwanyi babiri ba M23  babashyikiriza ubuyobozi.

Akarere ka Gakenke  by’umwihariko agace kazwi nk’Ubukonya kabaye isibaniro ry’intambara y’Abacengezi mu myaka ya 1997, 1998 na 2001 aho bamwe mu baturage bari babashyigikiye ariko ngo iryo kosa ntibasubira kurikora.

m_Abantu ba mbere bashinzwe umutekano ni abaturage, twebwe turi abunganizi-Gen

Kabanda Phocas yemeza ko nta kwongera kubashuka.

Kabanda Phocas,   umwe mu bakoranye na FDLR yagize ati: “ Ndasaba imbabazi abaturage bose kubera icyo gikorwa kigayitse twakoze cyo gukorana n’abacengezi, dukurikije ibintu bibi twiboneye n’amaso, nta kuntu twakongera gukora ikosa twakoze,  dukomeje guhagarara neza nk’uko twahagaze muri 2001 nta muntu n’umwe wakongera kudushuka akadusubiza mu kaga…”

Ashima Leta y’u Rwanda kuko igaragaza ubushake bwo guteza imbere abenegihugu ibegereza ibikorwa by’amajyambere, ngo ahari  indiri y’abacengezi yahashyize urugomero rw’amashanyarazi none basezereye icuraburindi.

Mbere yo kuganira n’abaturage babanje gukora umuganda wo gutunda amabuye yo gukoresha pavoma y’ishuri ry’imyaka 12 rya Gatonde mu Murenge wa Gakenke.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles