Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamagabe: Urugerero ni agatonyaga mu nyanja ugereranyije n’ibyo igihugu cyadukoreye- Intore.

$
0
0
m_Urugerero ni agatonyaga mu nyanja ugereranyije

abitabiriye itorero

Abarangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2013 bari gutozwa ndetse mu gihe kiri imbere bakazatumwa ku rugerero gukora imirimo y’amaboko ndetse n’ubukangurambaga bagamije iterambere ry’igihugu muri rusange n’aho batuye by’umwihariko, baratangaza ko biteguye gutanga umusanzu wabo ngo kuko bazi neza ko udahuye n’ibyo igihugu cyabakoreye.

Ibi babitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 05/12/2013 nyuma y’ikiganiro bahawe na Depite Nyandwi Désirè kivuga ku ruhare rw’itorero mu kwimakaza ubukorerabushake.

Niyonasenze Pauline, umwe mu bari gutorezwa kuri site ya TTC Mbuga iherereye mu murenge wa Uwinkingi avuga ko yiteguye kujya ku rugerero abikunze ndetse akazakora nk’uwikorera.

Ati “Icya mbere ni ukumva mbikunze nkumva ko ibyo nkora ari ukwikorera kuko nanjye bambajije ngo igihugu cyagutanzeho ibintu bingana gute ntabwo nabasha kubibara. Ibyo ngiye gukora ni nk’igitonyanga mu nyanja cyo kwitura ibyo abanyarwanda cyangwa se ubuyobozi bwagerageje gukora”.

Iyi ntore ikomeza ivuga ko yamaze gusobanukirwa urugerero icyo ari cyo itacyumva ko ari urwo kubatesha umwanya bari kuzakoramo ibindi, kuko ari imirimo igamije kubaka igihugu.

Ni ku nshuro ya kabiri abarangije amashuri yisumbuye bagiye gukora urugerero kuko abo rwatangiriyeho ari abarangije mu mwaka ushize wa 2012.

Izi ntore zibaguye mu ntege zivuga ko bakoze ibikorwa byiza nazo zikaba ziteguye kugera ikirenge mu cyazo zihereye kubyo bari barahize ariko ntibabashe kubigeraho neza ndetse bagakomeza n’ibyabo, nk’uko Iranzi Jean Paul abivuga.

“Tuje twitwa ‘Imparanirakurusha’. Niyo mpamvu tugomba kubiharanira, tukesa imihigo batesheje twarangiza tukarenzaho n’ibindi twahize,” Iranzi.

Urugerero ni icyiciro cy’imitoreze y’intore kirangwa n’ibikorwa by’ubwitange zitumwamo ngo bigirire abanyarwanda akamaro.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles