Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kayonza: Barasaba ko inama y’umushyikirano yakwiga ku kibazo cy’amazi meza ndetse n’ubwisungane mu kwivuza bukavugururwa

$
0
0

m_Barasaba ko inama y’umushyikirano yakwiga ku kibazo cy’amazi meza ndetse n’ubwisungane mu kwivuza bukavugururwa

Abatuye mu karere ka Kayonza bafite ibintu bitandukanye bifuza ko byazigwaho mu nama y’igihugu y’umushyikirano, ariko ibyo benshi mubo twaganiriye bagarukaho ni ivugururwa ry’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituelle de santé no kwegereza amazi meza abaturage.

Abatuye i Kayonza ngo bifuza ko inama y’igihugu y’umushyikirano yaziga ku kibazo cy’amazi meza ataragera ku mubare munini w’abaturage bo mu karere ka Kayonza no mu Burasirazuba muri rusange.

Uretse kuba hari ahataragera imiyoboro y’amazi, n’aho yageze ntibabona amazi ku buryo buhoraho. Mu bice bimwe na bimwe by’umurenge wa Mukarange ufatwa nk’umjyi wa Kayonza ngo hajya hashira icyumweru kirenga abaturage batarabona amazi kandi bafite umuyoboro wa yo mu ngo za bo. Ibyo na byo ngo ni ikibazo kibangamye cyane nk’uko bivugwa na benshi mu batuye mu mujyi wa kayonza twaganiriye.

Ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza ngo iyo umuturage agiye kwivuza akabura umuti ku kigo nderabuzima yivurijeho biramugora kuwugura muri za farumasi, kuko aba agomba kuwugura ku kiguzi cy’ijana ku ijana kandi ubwisungane mu kwivuza bwakabaye bumufasha kuwugura, nk’uko bigenda ku bakoresha ubundi bwishingizi nka RAMA na MEDIPLAN.

“Ubundi bwishingizi bw’ubuzima bufite farumasi bikorana ku buryo iyo muganga akwandikiye umuti ujya kuwugura muri farumasi kandi ubwishingizi bukagufasha kuwishyura. N’abakoresha mituweri bahawe ayo mahirwe byarushaho kuba byiza, ndifuza ko baziga kuri icyo kibazo” Uku niko Hakizimana Samuel twasanze mu murenge wa Kabarondo yabisobanuye.

Hari n’abavuga ko itegeko rya Mituweri ritegeka umuturage kwishyurira abanyamuryango be bose mbere yo kuvurwa ribangamira bamwe mu baturage. Hari igihe umuturage atabonera amafaranga y’imisanzu icyarimwe, akabanza kuyitangira bamwe ariko na bo ntibavurwe igihe barwaye, kubera ko abagize umuryango bose batarishyurirwa imisanzu.

Mukasonga wo mu murenge wa Nyamirama yagize ati “Nari nabanje kwishyurira abana babiri, mbura imisanzu yo kwishyurira abandi batatu noneho bakajya banga kuvura babandi nishyuriye ngo ni uko n’abandi ntarabatangira imisanzu. Ni ikibazo kitubangamiye rwose”

Cyakora banashima imbaraga leta ikoresha mu guharanira ko Umunyarwanda yabaho neza, n’ubwo hakiri ibibazo bimwe na bimwe bikiri inzitizi y’iterambere. Mu byo abanya-Kayonza bashima harimo nko kuba byinshi mu byaro byo muri ako karere byaramaze kugezwamo umuyoboro w’amashanyarazi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles