Clik here to view.

Dusengimana paul, umwe mubanyeshuri bitabiriye
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abanyeshuri bo muri ako karere bari mu itorero guhindura imyumvire, imitekerereze ndetse n’imyifatire kugira ngo nabo bazahindure aho batuye mu gihe bazaba basubiye yo.
Tariki ya 03/12/2013, ubwo Sembagare yatangizaga ku mugaragaro itorero riri i Nkumba mu karere ka Burera, yabwiye intore ziri mu iryo torero kutazataha nk’uko baje.
Agira ati “Ubundi uko waje ahangaha ntabwo ari ko uzataha. Ugomba kuba waragize icyo bita guhindura imibereho. Ni ukuvuga ngo ugomba guhinduka muri wowe. Nuhinduka za ndangagaciro ukazishyira nyambere zikakubamo, ukarangwa na kirazira, nibwo uzahindura umuryango wawe, uzahindura urungano, uzahindura bagenzi bawe.”
“Ni uguhindura rero imyumvire, imitekerereze, imyifatire…imyifatire y’intore itandukanye n’iy’itari iy’intore. Intore ishaka ibisubizo. Imyifatire n’imikorere bigomba kubaranga hashingiwe ku ndangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.”
Uyu muyobozi akomeza abwira izo ntore ko zigomba kurangwa no gukunda igihugu ndetse no gukunda umurimo baharanira kwigira ndetse no kwihesha agaciro kuko uwataye agaciro nta handi yagasanga.
Sembagare yongera ho avuga ko umusaruro witezwe kuri izo ntore igihe zizaba zirangje itorero ari uko zizaba zifite uburere mbonera gihugu, umuco nyarwanda, ubuzima buzira umuze ndetse zinarangwa n’isuku n’ibindi.
Aheraho abwira izo ntore ko zigomba kwirinda ingeso mbi izo ari zo zose zirimo kunywa ibiyobyabwenge. Akomeza abwira izo ntore kandi ko zigomba kurangwa n’isuku aho ziri hose: ku mubiri, ku myambaro, aho batuye ndetse n’aho barara.
Zimwe mu ntore z’abanyeshuri twaganiriye zihamya ko iryo torero barimo rizabagirira akamaro mu buzima bwabo kuko bazigiramo ibintu byinshi kandi bishya; nk’uko Dusengimana Jean Paul abihamya.
Agira ati “Ni ukuvuga ngo amasomo amwe n’amwe tugiye dufatira hano, bagiye batubwira uburyo tuzagenda tugaragaza “discipline” twakuye hano ndetse no kwigisha abaturage bimwe mu biranga intore: indangagaciro na kirazira…tuzabyigisha abandi basigaye hariya batagize amahirwe yo kuza kuri uru rugerero.”
Itorero ryo ku rugerero
Itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye umwaka wa 2013, mu karere ka Burera riri kubera ku ma site abiri. I Nkumba mu murenge wa Kinoni hateraniye intore z’abanyeshuri zigera kuri 656. Naho kuri TTC Kirambo mu murenge wa Cyeru hateraniye intore 734.
Iryo torero riteganyijwe kurangira tariki ya 14/12/2013. Nyuma abo banyeshuri bazajya iwabo aho batuye gushyira mu bikorwa ibyo bakuye mu itorero, bafasha abaturage mu bikorwa bitandukanye by’iterambere. Icyo gihe bazaba batangiye itorero ryo ku rugerero.
Mu mwaka wa 2012 nibwo abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye batangiye itorero ryo ku rugerero. Abarangije iryo torero bahawe “Certificate” zihamya ko ibyari biteganyijwe mu kiciro cya mbere cy’Urugerero babikoze neza kuko Urugero ruzakomeza kubaho mu gihe bazaba biga muri za kaminuza n’amashuri makuru.
Itorero ryo ku Rugerero ryemejwe ubwo ubuyobozi bufatanyije n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bafatiraga hamwe umwanzuro w’icyakowa igihe abarangije amashuri yisumbuye baba bari mu rugo barindiriye kuzajya kwiga muri za kaminuza n’amashuri makuru.