Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Icyo dupfana kiruta icyo dupfa- Depite Mujawamariya Berthe

$
0
0

Icyo dupfana kiruta icyo dupfa- Depite Mujawamariya Berthe

Kuri uyu wa 22/11/2013, mu karere ka kirehe hatangijwe umwiherero wiswe “Ndi Umunyarwanda” uhuriyemo abayobozi batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo abanyarwanda bakomeza kuba umwe nta macakubiri arangwa mu karere ka Kirehe no mu gihugu cy’U Rwanda muri rusange.

Depite Mujawamariya Berthe akaba ari nawe mushyitsi mukuru muri iyi gahunda yasabye abayitabiriye iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuba aba mbere mu gushaka uko uru Rwanda rwatera imbere bakirinda icyatuma batandukana kuko bose ari abanyarwanda.

Depite Mujawamariye Berthe yabibukije ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa kuko bose ari abanyarwanda, asaba ko baharanira ko abuzukuru n’abuzukuruza bazabaraga igihugu kizima kizira amacakubiri hamwe n’ingengabitekerezo ya Genoside.

Kamanzi Mary, Komiseri muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yibukije abitabiriye ibi biganiro ko ubumwe n’ubwiyunge ariwo musingi w’iterambere rirambye, akaba yasabye aba bari bitabiriye ibi biganiro muri uyu mwiherero kwiyumvamo isano yo kuba abanyarwanda kuruta ibindi byose by’amateka ya Kera yagiye agaragaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais mu ijambo ry’ikaze muri uyu mwiherero wa “Ndi umunyarwanda” yibukije abitabiriye uyu mwiherero  ko icyo bahuriyeho cya mbere ari uko ari abanyarwanda abibutsa ko ibyo gushingira ku moko nta kamaro bifite.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe akaba avuga ko iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari gahunda yo gusasa inzobe, aho hari abari bafite ibintu bibabonshye abandi bafite inzika ariko kubera iki gikorwa kikaba kibafasha kugaruka mu murongo wo kwitwa umunyarwanda.

Uyu mwiherero kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda yitabiriwe n’abagize Njyanama y’Akarere ka Kirehe, abayobozi b’ibigo bitandukanye bikorera mu karere ka Kirehe, abahagariye amadini, abakozi b’Akarere kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Akagari, abahagarariye abikorera ku giti cyabo n’abandi.

Uyu mwiherero watangijwe mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 22/11/2013 ukaba uzasozwa ku munsi w’ejo ku wa 23/11/2013, aho wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Depite Mujawamariya Berthe, Depite Kayitesi Liberata hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles