Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyuma ya M23, ngo leta ya Kongo irakurikizaho FDLR

$
0
0

Nyuma ya M23Guverinoma ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yatangaje ko ngo nyuma yo guhashya abarwanyi ba M23, ubu hatahiwe abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR ushinjwa n’u Rwanda kuba ushyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside ngo unagambiriye gukomeza Jenoside bamwe mu bawugize basize bakoze mu Rwanda mu 1994.

Minisitiri Lambert Mende ushinzwe itumanaho akaba n’umuvugizi wa leta ya Kongo niwe watangaje ko ngo ubu « nta mutwe n’umwe witwaje intwaro uzongera kugira agahenge ku butaka bwa Kongo kuko yose igiye guhigwa bukware kugeza itsinsuwe burundu »

Uyu muminisitiri yatangarije mu murwa mukuru wa Kinshasa ko ubu leta ya Kongo imaze kwizera ko M23 yacitse amaboko burundu ikaba nayo yaremeye ko itsinzwe urugamba, ngo ubu hatahiwe umutwe wa FDLR nawo uri mu mitwe yitwaza intwaro ikorera ku butaka bwa Kongo.

Minisitiri Mende yatangarije i Kinshasa muri Kongo ko M23 yari imaze igihe iri ku rutonde rw’abo ingabo za Kongo zigomba kwivuna, ngo ubu kuri urwo rutonde M23 yasimbuwe n’abarwanyi ba FDLR, nabo ingabo za Kongo ngo zikaba zigiye kubarasaho ubutitsa kandi ngo nabo bazaneshwa bidatinze.

Minisitiri Lambert Membe yagize ati « Ntabwo gutsinda M23 bivuze guhagarika urugamba. Urugamba rurakomeje kandi ingabo zacu zifite ubushake bwo gukomeza kurwanya ababangamiye umutekano wa Kongo bose, ubu tukaba tugiye gukurikizaho umutwe wa FDLR, twamara kuwutsinsura tukazakurikizaho abiyise ADF-NALU na LRA barwanya bavuga ko barwanya Uganda. »

Ku rutonde rw’abandi ngo bazaraswa n’ingabo za Kongo iyi mitwe nimara gukubitwa inshuro ngo ni abo mu mutwe wa FNL urwanya u Burundi hanyuma yaho ngo hazaba hatahiwe gukubura imbere muri Kongo imitwe y’Abanyakongo nayo yuzuye mu duce tunyuranye twa Kongo, cyane cyane mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Mu mpera z’ukwezi gushize, perezida Joseph Kabila wa Kongo yari yatangaje ko imitwe yitwaza intwaro yose iri ku butaka bwa Kongo yakwigira inama nziza igashyira intwaro hasi, ngo naho uubundi izabona nk’ibyo M23 yarimo ikorerwa icyo gihe.

Umutwe wa FDLR uvuga ko urwanya abari ku butegetsi mu Rwanda, mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda nabwo buvuga ko FDLR igizwe n’abahunze ibyaha bakoze mu Rwanda mu gihe cya Jenoside. Bamwe mu bagize FDLR bageze muri Kongo mu 1994 FPR imaze gufata ubutegeetsi mu Rwanda. Bivugwa ko bajyaga bakorana n’ingabo za Kongo mu kurwanya bamwe mu bo leta ya Kongo yabaga ishaka kwikiza, kuko ngo barimo abazi kurwanna kandi ingabo za Kongo zo zishinjwa ko zitajya zibasha urugamba.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles