Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

KARONGI: Mu nkambi ya Kiziba hagiye kubakwa ibiro bya Police y’u Rwanda

$
0
0
Mu nkambi ya Kiziba hagiye kubakwa ibiro bya Police y’u Rwanda

Mu nkambi ya Kiziba hagiye kubakwa ibiro bya Police y’u Rwanda

Leta y’u Rwanda irateganya kubaka ibiro mu nkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi z’abanye Congo mu murenge wa Rwankuba, akarere ka Karongi.

Ubwo Ministre ushinzwe impunzi no kurwanya ibiza mu Rwanda Mukantabana Seraphine yasuraga inkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi z’abanye Congo mu karere ka Karongi, ubuyobozi bw’akarere ka Police n’ingabo bwamumurikiye igishushanyo cy’inyubako igiye kuhashyirwa, izaba irimo ibiro bya Police, iby’abinjira n’abasohoka mu gihugu, ndetse n’ibiro by’uhagarariye impunzi.

Rwiyemezamirimo watitsindiye iryo soko avuga ko imirimo y’ubwubatsi iri hafi gutangira, ikazatwara igihe cy’amezi atatu gusa. Iyo nyubako izashyirwa ahantu hirengeye inkambi kugira ngo Police izajye ibashe no kurinda impunzi.

Zimwe muri serivisi zizatangirwa muri ibyo biro ni ubufasha kubahura n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina dore ko byabaye nk’icyorezo muri iyo nkambi, ibarizwamo abanye Congo 16.632, benshi muri bo bakaba ari abana n’abagore.

Iyo nkambi imaze imyaka hafi 18 icumbikiye abanye Congo, bahunze ubwicanyi bakorerwaga na leta ya Kabila.

Uruzinduko rwa Ministre ushinzwe impunzi muri iyo nkambi, ni urwa mbere kuva aho agiriye muri guverinoma y’u Rwanda muri Gashyantare 2013 asimbuye Gatsinzi Marcel utaragira indi mirimo ashingwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles