Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

I NYAGATARE , AMATORA Y’ABADEPITE YARANGIYE MUMUTUZO

$
0
0

NyagatareDist

NYAGATARE- Mu karere ka Nyagatare amatora y’abagize inteko ishinga amategeko yitabiriwe hakiri kare ku buryo ahenshi wasangaga abakora ku byumba by’itora bategereje ko isaha ya saa cyenda igera barangize gutora nk’uko babyemererwa n’amategeko.

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko umutuzo wayaranze ukwiye kuba isomo ku mahanga.

Kuri site yo kuri GS Nyagatare hari  byumba bitanu, bamwe mu bahatoreye bakaba bashimye uburyo aya matora yateguwe by’umwihariko ku buryo bwo kuyobora abatora, nkuko byatangajwe na Mazimpaka Eugene umwe mu bari kuri iyi site.

“Igikorwa cy’amatora cyagenze neza muri rusange kuburyo imitegurire yayo yabera intangarugero amahanga. Twatoye neza kandi mumutuzo.”

Kuyandi masite atandukanye yatoreweho muri Nyagatare, abageze mu za bukuru n’abanyantege nke, harimo n’abagore batwite bagiye bahabwa umwanya ntibajye ku murongo bagatora mbere bakitahira.

Ibyo byakiriwe neza n’abakecuru n’abasaza bo m murenge wa Rwimiyaga, aho basanga uyu ari umuco mwiza wo kumenya abanyantege nkeya.

Umukecuru w’imyaka 80 Daphoroza Nyinawumuntu na Mukamurigo Peteronira w’imyaka 98, bageze kuri site y’itora ya Bugaragara bakirwa neza, maze bishimira ko bahise batora badakoze umurongo bagahita bitahira.

Amakuru atanganzwa na Kayiranga Frank ukuriye komisiyo y’igihugu y’amatora mu ntara y’uburasirazuba agaragaza ko igikorwa cy’uyu wa 16 Nzeri cyitabiriwe ku ma site 561 ari mu turere turindwi tugize iyi ntara, abaturage bagera kuri milioni imwe n’ibihumbi 393 na 560 ari nabo bari kuri liste y’itora.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles