Mu gihe umuryango FPR Inkotanyi ukomeje ibikorwa byo kwamamaza ku rwego rw’imirenge, abakandida depite bazawuhagararira mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite mu matora ateganyijwe tariki 16 Nzeli 2013, iki gikorwa kuri uyu wa 10 Nzeli 2013 cyakomereje mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.
Muri iki gikorwa Chairman w’umuryango FPR mu Karere ka Gatsibo akaba n’umuyobozi w’aka Karere Ruboneza Ambroise, yibukija abanyamuryango bari aho ko ibyo FPR yiyemeje ibishyira mu bikorwa.
Ruboneza yagize ati:”Iterambere rigaragarira buri wese haba hano mu Karere ka Gatsibo ndetse no mu gihugu hose, ni imihigo ya FPR inkotanyi, yabihigiye abaturage kandi yabigezeho uko yari yarabibemeje, FPR ni mudatenguha kandi buri wese arabyibonera”.0787112420
Abakandida b’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gatsibo, mu butumwa batanze bunze mu ijambo rya Chairman banagaruka ku migabo n’imigambi ya FPR Inkotanyi, banagaragaza ibyo bateganya kuzageza kuba nyagatsibo nibaramuka bagiriwe ikizere bagatorwa.
Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi 17 biganjemo urubyiruko, bose bakaba baragaragazaga ikizere bafitiye abakandida babo muri morali nyinshi.