Igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Gatsibo kuwa 06/09/2013 cyakomereje mu umurenge Kiziguro kuri site ya Rubona ku kibuga cy’ishuri.
Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise niwe wari umshyitsi mukuru muei iki gikorwa. Abanyamuryango bari bitabiriye ku bwinshi biganjemo urubyiruko n’abakuru basaga ibihumbi 17, baturutse mu Mirenge ya Kiramuruzi, Murambina, Kiziguro.
Abakandida depite bahagarariye abandi bari bitabiriye ni Kantengwa Juliane, Kapiteni Athar Eliezar na Gatete John.
Habarurema Isaie ushinzwe kuyobora ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ba FPR mu Karere, yagaragaje neza ibyagezweho bakesha FPR Inkotanyi n’ibiteganijwe mu myaka itanu iri imbere.
Abakandida bagaragaje imigabo n’imigambi bikubiye mu nkingi 4 za guverinoma, kandi ngo bafite n’ibyo biteguye gukorera abaturage nibamara gutorwa.