Abakuru b’ingabo n’aba polisi bari bitabiriye inama
Kuri uyu wa kane tariki 13 nzeli,2012 mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gatsibo, habereye inama rusanjye y’abaturage batuye mu mirenge igize aka karere uko ari 14. Iyi nama icyo yarigamije kwari ugushishikariza abaturage b’ako karere kwicungira umutekano birinda ibiyobyabwenge no gutunga intwaro ntoya kuko arizo zikoreshwa urugomo mu buryo butandukanye.
umuyobozi w’akarere ka gatsibo Ruboneza ambroise ari nawe waruyoboye iyi nama yavuze ko ibi bizabafasha kurushaho guhiga imihigo biyemeje, yagize ati “kubungabunga umutekano w’akarere kacu ni ikintu cy’ingenzi cyane kugira ngo tubashe kubumbatira ibyo tumaze kugeraho kandi tunashyira mu bikorwa imihigo twiyemeje.”
Yakomeje agira ati ”umutekano w’akarere kacu n’igihugu cyose ni ishingiro ry’ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda mu mahoro kandi buri wese abasha gukora ibiri mu nshingano ze nta nkomyi”.
Abaturage bo mumirenge igize akarere ka Gatsibo
Ndayishimiye youssouf n’umuturage wo mu murenge wa Gatsibo, we avuga ko kububungabunga umutekeno wabo nkabaturage baka karere, bizarushaho gutuma bihesha agaciro, ngo bakaba bagiye kurushaho kwirinda icyawuhungabanya cyose birinda ibiyobyabwenge n’ubugizi bwa nabi.
Iyi nama kandi yari yitabiriwe n’abayozi bakuru b’ingabo n’aba police mu karere, ikaba iri murwego rw’ubukangurambaga ku mutekano, mu nsanganyamaysiko igira iti”URUHARE RW’UMUTEKANO MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU”.Bikaba byose bikubiye muri gahunda ya Minisiteri y’umutekano mu gihugu.