Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Gatsibo: abaturage barasabwa uruhare rwabo rwo kubungabunga umutekano mu iterambere ry’igihugu

$
0
0

abaturage barasabwa uruhare rwabo rwo kubungabunga umutekano mu iterambere ry’igihugu

Abakuru b’ingabo n’aba polisi bari bitabiriye inama

Kuri uyu wa kane tariki 13 nzeli,2012 mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gatsibo, habereye inama rusanjye y’abaturage batuye mu mirenge igize aka karere uko ari 14. Iyi nama icyo yarigamije kwari ugushishikariza abaturage b’ako karere kwicungira umutekano birinda ibiyobyabwenge no gutunga intwaro ntoya kuko arizo zikoreshwa urugomo mu buryo butandukanye.

umuyobozi w’akarere ka gatsibo Ruboneza ambroise ari nawe waruyoboye iyi nama yavuze ko ibi bizabafasha kurushaho guhiga imihigo biyemeje, yagize ati “kubungabunga umutekano w’akarere kacu ni ikintu cy’ingenzi cyane kugira ngo tubashe kubumbatira ibyo tumaze kugeraho kandi tunashyira mu bikorwa imihigo twiyemeje.”

Yakomeje agira ati ”umutekano w’akarere kacu n’igihugu cyose ni ishingiro ry’ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda mu mahoro kandi buri wese abasha gukora ibiri mu nshingano ze nta nkomyi”.

abaturage barasabwa uruhare rwabo rwo kubungabunga umutekano mu iterambere ry’igihugu 2

Abaturage bo mumirenge igize akarere ka Gatsibo

Ndayishimiye youssouf n’umuturage wo mu murenge wa Gatsibo, we avuga ko kububungabunga umutekeno wabo nkabaturage baka karere, bizarushaho gutuma bihesha agaciro, ngo bakaba bagiye kurushaho kwirinda icyawuhungabanya cyose birinda ibiyobyabwenge n’ubugizi bwa nabi.

Iyi nama  kandi yari yitabiriwe n’abayozi bakuru b’ingabo n’aba police mu karere, ikaba iri murwego rw’ubukangurambaga ku mutekano, mu nsanganyamaysiko igira iti”URUHARE RW’UMUTEKANO MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU”.Bikaba byose bikubiye muri gahunda ya Minisiteri y’umutekano mu gihugu.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles