Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ibyo FPR yemereye Abanyarwanda byagezweho 100% – Ruboneza

$
0
0

Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gatsibo kuwa 8 Nzeli 2013, abaturage bibukijwe ko gutora FPR ari ukwiteganyiriza no gukomeza gushyigikira ibikorwa yagejeje ku banyarwanda kuko mubyo yabijeje byose byagezweho 100%.

Ibi ni ibyatangajwe na Ruboneza Ambroise chairman wa FPR mu Karere ka Gatsibo akaba n’umuyobozi wako, muri iki gikorwa akaba yaragarutse ku byiza umuryango FPR-Inkotanyi wagejeje ku banyarwanda anatangaza n’ibizakorwa mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Remera, kuri stade ya Rwarenga, kikaba cyari kitabiri ku bwinshi nkuko bisanzwe bimenyerewe mu gihe FPR yamamaza abazayihagararira mu matora y’abazayihagararira mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, aya matora akaza ateganyijwe kuzatangira tariki 16 Nzeli uyu mwaka.

Nkuko bisanzwe abanyamuryango baba bitabiriye ari benshi

Nkuko bisanzwe abanyamuryango baba bitabiriye ari benshi

Abakandida bakomoka mu karere ka Gatsibo bitabiriye iki gikorwa ni Kantengwa Julienne, Kapiteni Athar Eliazar na Gatete John. Bose mu butumwa batanze, bagarutse ku migabo n’imigambi ya FPR Inkotanyi, bagaragaza ibyo yabagejejeho, banasaba kuzongera kuyitora.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles