tariki 05/09/2013 mu karere ka Kirehe habereye igikorwa cyo gutanga amanota y’imirenge igize akarere ka Kirehe aho bahembye umurenge witwaye neza muri aka karere.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais yavuze ko kuba barashyizeho igikorwa cyo guhemba imirenge yitwaye neza ari ukugirango bakomeza gushyira imbaraga mu byo bakora byose mu kazi kabo ka buri munsi, akaba avuga ko nubwo hari umurenge wabaye uwa mbere bigaragara ko mirenge igize akarere ka Kirehe yakoze neza muri rusange.
Umurenge waje ku mwanya wa mbere mu kuzuza inshingano uba warahigiye ni umurenge wa Musaza wagize amanota 93%, umunyamabanganshingwabikorwa w’uyu murenge Rwabuhihi Pascal avuga ko ibi yabigezeho kubera ubufatanye n’abaturage hamwe n’abakozi bafatanyije mu kuyobora umurenge, akomeza avuga ko ibi bifasha ku miyoborere kuko kuba abaye uwa mbere agiye gukomeza gushyiramo ingufu mu rwego rwo gukorana neza n’abaturage.
Perezida wa Njyanama y’akarere ka Kirehe Rwagasana Erneste yabwiye abanyamabanaganshingwabikorwa ko ari byiza kuba baje guhemba ababaye aba mbere akaba avuga ko aribyo bibafitiye akamaro bakamenya n’aho bafite intege nke bakaba bakongera ingufu.
Akarere ka Kirehe kagizwe n’imirenge 12 umurenge wa Musaza ukaba ariwo wabaye uwa mbere n’amanota 93% , bahawe igikombe hamwe n’amafaranga ibihumbi 200, naho umurenge wa Kigarama niwo wakurikiyeho.