Guverineri w’intara y’amajyaruguru aravuga ko abayobozi bafite inshingano yo kwigisha abo bayobora nk’uko umwarimu yigisha abanyeshuri. Ibi kandi ngo nibimunanira azaba adashoboye kuyobora.
Ibi Guverineri Bosenibamwe yabivuze kuri uyu wa kane tariki 13/09/2012 ubwo yatangaga ikiganiro ku mitangire ya serivisi nziza mu bayobozi ndetse n’abandi bose bakira ababagana mu kazi gatandukanye.
Uyu muyobozi avuga ko hari abayobozi benshi bagifite imyumvire ishaje yo kumva ko akomeye, naho uwo ayobora akaba ari umuntu agomba gushyiraho igitugu.
Ati: “Umuyobozi akwiye kumva ko ari umugaragu w’abaturage, kuko agaciro ke akabona ari uko abatuge bamwibonamo bamukunze. Umuyobozi udashobora guhindura imyumvire y’abo ayobora aba yananiwe n’inshingano ze”.
Uyu muyobozi yibukije ko imyumvire y’uko umuntu agomba kugira icyo atanga kugirango abashe kugira icyo ageraho bigomba guhinduka, dore ko hari n’imwe mu mico myiza biri kugenda byambika isura mbi.
Yagize ati: “Muri iyi minsi ya none, umuntu asigaye areba wa wundi ukomeye wamugirira akamaro akaba ari we agabira inka. Iyo ni ruswa kandi ubusanzwe uwo wari umuco mwiza ugaragaza urukundo, ubufatanye ndetse n’ubumwe”.
Avuga kandi ko abanyarwanda dukwiye kugira umuco wo kwakira neza abatugana, bitaba ibyo byazajya bikoma munkokora gahunda zacu z’iterambere, mu nzego zitandukanye bw’ubuzima bw’abaturage n’igihugu.
Guverineri Bosenibamwe yagiriye inama kandi abacuruzi ko ibanga ryo kugumana abaguzi ari ukubaha serivisi yihuse kandinziza, kuko badahari nta bucuruzi bwashoboka kuko umuguzi ari umufatanyabikorwa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza cyagagaje ko urugero abaturage bishimiraho serivisi bahabwa kiri kuri 62.7% mu nzego za leta, mu gihe mu bikora bitarenda 51.4% mu gihe hifuzwa kugera ku kigero cya 80% bitarenze mu mwaka wa 2012.