Nyuma y’uko ku wa 28 Kanama uyu mwaka wa 2013, abayobozi n’abayoboke b’ishyaka PSD bangiwe gukora ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’iryo shaka mumatora y’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka, tariki ya 29 iryo shyaka ryatangiye igikorwa cyo kwamamaza mu karere ka Ngororero.
Nkuko tubikesha umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza Ndayambaje Garoi, ngo impamvu PSD yangiwe gukora ibikorwa byo kwamamaza kuri uwo munsi ni uko yari igiye kubikora kumunsi itamenyekanishije.
Ndayambaje avuga ko PSD yari yaratanze gahunda y’uko izatangira icyo gikorwa kuwa 29 kanama, 2013 bityo ikaba yari ihinduye umunsi itabitangaje. Umuturage utuye mumurenge wa Gatumba ahegereye aho PSD yagombaga gutangiriza icyo gikorwa nawe yemeza ko uwo munsi batari barawumenyeshejwe.
Umwe mubayoboke ba PSD akaba no muri komite y’iryo shyaka mu karere ka Ngororero yemeza ko kuba barahagaritswe kuri uwo munsi ntacyo bibangamiraho gahunda yabo yo kwamamaza, kandi ngo bizeye kuzabona imyanya myinshi mumatora kubera politiki nziza y’ishyaka ryabo.
Biteganyijwe ko igikorwa cyo kwamamaza abadepite kumunsi wa mbere gitangizwa n’inama ibera mumurenge wa Gatumba, nyuma abamamaza bakanyura mumirenge ya Muhororo na Gatumba batanga ibirango by’ishyaka PSD.
Muri rusange ishyaka PSD rifite abakandida 76 bemejwe na komisiyo y’igihugu y’amatora muguhagararira ishyaka ryabo muri aya matora. Turakomeza kubagezaho amakuru arebana n’ibyo bikorwa byo kwamamaza abadepite.