Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abanyarwanda bagabanyije ingendo zo kujya Goma batinya Guhohoterwa

$
0
0

m_Abanyarwanda bagabanyije ingendo zo kujya Goma batinya Guhohoterwa

K’umupaka muto abanyarwanda barataha iwabo ariko abajya Goma bagabanutse

Ku mipaka yombi, ihana imbibe n’umujyi wa Goma abanyarwanda bagabanyije kwambuka batinya gukorerwa ihohoterwa n’abanyecongo.

Ubwo twageraga kumupaka muto twasanze abanyarwanda bajya Congo bagabanutse ahubwo ingendo zihariwe n’abanyecongo baza gufata ibintu Gisenyi bagasubirayo.

Abanyarwanda bari Congo barimo bagaruka mu gihugu cyabo ku bwinshi batinya ko bagirirwa nabi n’abanyecongo nkuko byagenze taliki ya 24/8/2013 mu myigaragambyo yabereye Goma ikibasira abanyarwanda 4 bakahasiga ubuzima.

Uwimana umwe mubo twavuganye yatangaje ko abari Congo ntakibazo baragira ariko batinya ko byahinduka bakaba bahohoterwa, ikindi ngo bari kujya hafi kuburyo bihindutse bakwigarukira mu gihugu cyabo.

Nubwo nta munyarwanda wabujijwe kujya Congo abaturage bavuga ko Atari byiza kujya Congo kuko n’ubundi intambara hagati ya M23 n’ingabo za congo igikomeje.

Umupaka muto uhuza Gisenyi na Goma ubusanzwe unyurwaho n’abantu barenga ibihumbi 25 kumunsi,  ariko biraboneka ko bagabanutse, naho k’umupaka munini wo abantu ni bacye abenshi ni abaza mu Rwanda barimo n’abanyamahanga bahetse ibikapu byabo.

Umwe mubakozi bakorera ikigo cy’abinjira n’abasohoka utashatse ko izina rye ryandikwa yatangaje ko abanyamahanga kimwe n’abanyecongo baza bahunze ariko bakavuga ko baje mu kiruhuko.

m_Abanyarwanda bagabanyije ingendo zo kujya Goma batinya Guhohoterwa1

Imodoka za Jaguar ziri kuza gufata abanyecongo bajya Uganda

Imodoka nka Jaguar zabonye abagenzi benshi bajy mu gihugu cya Uganda aho ziri k’umupaka kubera abanyecongo bamwe babona ko ibintu bikomeje gukomera, benshi bitwaza ko bagiye mu kazi k’ubucuruzi ariko bagatwara n’imiryango yabo.

Ubu urugamba hagati ya M23 n’ingabo za Congo rurakomeje kandi indege za MONUSCO ziri gukoreshwa mukurasa ibisasu.

naho nyuma y’ibisasu byarashwe mu Rwanda ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwakoze igikorwa cyo guhumuriza abaturage bari mu mujyi bamwe batangiye kuva Gisenyi nkuko biboneka ku mirongo y’abari gutega bahava.

m_Abanyarwanda bagabanyije ingendo zo kujya Goma batinya Guhohoterwa2

Indege mu kirere zizenguruka hejuru y’umujyi wa Gisenyi

Abanyarubavu kandi bakaba bishimiye kubona indege n’imodoka z’intambara by’u Rwanda bizenguruka mu mujyi wa Gisenyi kuko byabateye kumva ko bafite ingabo zibarindiye umutekano ndetse ngo biri mubyatumye ibisasu biterwa mu Rwanda bihagarara.

Kuva tariki 27/8/2013, ibissu 17 nibyo bibarurwa kuraswa mu Rwanda bivuye k’ubutaka bwa Congo, ibyahitanye abantu bikangiza akaba ari ibyarashwe tariki 29/8/2013 byahitanye umugore bigakomeretsa abantu batatu.\

Goma ibikorwa byo gufata abanyarwanda byakomeje

m_Abanyarwanda bagabanyije ingendo zo kujya Goma batinya Guhohoterwa3

Umupaka munini abanyarwanda bambuka bagabanutse uretse abinjira mu Rwanda

Ubwo twari kumupaka munini twasanze umushoferi uhakorera yafashwe n’abashinzwe umutekano ba Congo bamushinja ko avugira kuri telefoni.

Nkuko bamwe mubashoferi babitangarije ngo Uwamungu Gustave yavuye mu Rwanda atwaye abanyamahanga (abazungu) ageze Goma ava mu mudoka avugira kuri telefoni atwaje abagenzi ibikapu ahita atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Uwamungu ngo icyo yazize ni uko yavugiye kuri telefoni imbere y’ingabo za Tanzania na MONUSCO bifatwa nk’ubutasi yarimo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Shekh Bahame Hassan yatangaje ko kugabanya ingendo zijya Goma kubanyarubavu bikwiye kuko n’ubundi bajyayo bagahohoterwa kandi ntacyo bashakayo batasanga Gisenyi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles