Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwamagana: Ngo bazatora FPR 100% kuko ariyo ifite abakandida basobanutse

$
0
0

Rwamagana

 

Imbaga y’abaturage basaga ibihumbi bibiri bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR-Inkotanyi n’imitwe ya politiki bafatanyije baremeza ko bazatora abari ku rutonde rwa FPR Inkotanyi kuko ngo ari rwo rutonde ruriho abakandida basobanutse kandi beza kurusha abandi.

Ibi babivugiye mu mihango yo gutangira kwamamaza abakandida ba FPR n’amashyaka ya politiki bafatanyije byabereye kuri sitadi y’imikino yo mu murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu tariki ya 28/09/2013.

Muri iyi mihango, abaturage benshi bari kuri sitadi ya Nzige bavugiye mu ruhame ko bazatora abakandida bari ku rutonde rwa FPR Inkotanyi n’abo bafatanyije kuko ngo abo bakandida FPR yamamaje bafite ibigwi bikomeye mu byo bakoreye Abanyarwanda, bakaba badashidikanya ko nibatorwa bazakomeza gufatanya na FPR mu gusohoza imigambi myiza uwo muryango n’abo bafatanyije bafitiye u Rwanda.

Ibi byatumye bamwe bavuga ko n’uwaba atari umuyoboke wa FPR Inkotanyi yareba uko abakandida yamamaza bagiye bitwara mu mirimo bakoze by’umwihariko akanareba ibyo FPR imaze kugeza ku Banyarwanda maze agatora abo bakandida.

Mu mvugo iranguruye abitabiriye icyo gikorwa bavugiraga kuri sitadi ya Nzige, ngo cyirazira kuri FPR Inkotanyi gutsindwa amatora kandi ifite imigambi myiza iteza u Rwanda rwose imbere harimo n’abatari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rwamagana, bwana Nehemie Uwimana yatangarije abitabiriye icyo gikorwa ko mu gihe FPR imaze iyoboye u Rwanda hamaze kuba impinduka nyinshi muri ako karere kandi mu nzego zose.

Bwana Nehemie Uwimana yavuze ko izo mpinduka zigaragarira mu burezi aho amashuri yubatswe ku bwinshi abatuye ako karere bagatandukana n’ubujiji, mu buvuzi bakaba basigaye bivuza indwara zose ntawe ugipfira ku mbuga yabuze uko yivuza, bakaba ndetse ngo bafite amazi meza n’amashanyarazi ku gipimo cya 82%.

Uyu muyobozi wa FPR yakomeje arondora inzego zose FPR Inkotanyi yateje imbere, avugamo ubukungu n’iterambere mu buhinzi n’ubworozi, mu mabanki n’ishoramari, ubwubatsi n’ikoranabuhanga, ibikorwaremezo n’itumanaho yemeza ko muri buri cyiciro cy’ubuzima bw’igihugu habayemo impinduka zikomeye zitewe n’icyerecyezo cya FPR.

Bamwe mu baturage batanze ubuhamya, bagenda bagaragaza intera bagezeho mu iterambere kandi mu myaka icumi ishize bari abakene batagira n’urwara rwo kwishima, ariko ngo politiki FPR ishyize imbere ikabafasha guhera ku busa bakiteza imbere.

Bamwe mu bakandida bari ku rutonde FPR yamamaza muri aya matora y’abadepite bari kuri sitadi ya Nzige, baserutse bavuga ibigwi bya FPR, ndetse buri wese abwira abitabiriye icyo gikorwa uruhare azagira mu gusohoza intego za FPR Inkotanyi.

Abakandida bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza i Nzige ni madamu Mukayuhi Rwaka Constance wari usanzwe ari umudepite mu Nteko ishinga amategeko yacyuye iigihe, madamu Uwimana Xaverina, bwana Rwagasana Ernest na Habimana Saleh.

Aba bane baserukiye abandi bagenzi babo 49 bari ku rutonde rwamamazwa na FPR-Inkotanyi n’amashyaka bafatanyije mu guhatanira imyanya 53 mu Nteko Ishinga amategeko nshya izatorwa n’Abanyarwanda bujuje ibisabwa kuwa 16/09/2013 ikazamara imyaka itanu kuvwa mu 2013 kugera mu 2018.

Mu matora y’abadepite y’uyu mwaka, FPR Inkotanyi iri kwiyamamaza ifatanyije n’amashyaka ya PDC, PDI, PPC na PSR.

Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’iburasirazuba, madamu Uwamariya Odette yavugiye muri iyo mihango ko afite icyizere gihagije ko FPR Inkotanyi izatorwa n’amajwi menshi, ikazagira benshi mu badepite bazaba bagize Inteko ishinga amategeko muri manda itaha.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles