Igikorwa cyo kwamamaza abakandida b’umuryango FPR- Inkotanyi bagomba kuzaba intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko, kuri uyu wa 28 Kanama 2013, cyakomereje mu Murenge wa Muhura kikaba cyaberaga kuri site ya Taba ku kibuga cy’umupira w’amaguru.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Chairman w’umuryango FPR- nkotanyi ku rwego r’wakarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, ubwitabire bw’abanyamuryango bukaba bwari hagati y’ibihumbi 11 na 12.
Iki gikorwa cyagaragayemo morale nyinshi y’abanyamuryango aho buri murenge wari ufite itorero dore ko hahuriye imirenge 3 ariyo; Muhura, Gasange na Remera.
Mu ijambo yagejeje ku bari aho Ruboneza Ambroise Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo akaba na Chairman w’Umuryngo FPR- Inkotanyi muri aka Karere, yagarutse ku byagezweho n’umuryango anagaragaza neza ibiteganijwe gukorwa.
Abanyamuryango batandukanye nabo batanze Ubuhamya bagaragaza uburyo bamaze kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere n’imibereho myiza babikesheje FPR-Inkotanyi.