Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kayonza: Abanyamuryango ba FPR barasabwa kongerera imbaraga “moteri ya leta” kugira ngo ibashe kugeza u Rwanda kure hashoboka

$
0
0

Abanyamuryango ba FPR

Minisitiri w’urubyiruko, isakazabumenyi n’itumanaho, Jean Philbert Nsengimana arasaba abanyamuruango b’ishyaka FPR Inkotanyi kuryongerera imbaraga kuko ari ryo “moteri ya leta” kugira ngo iyo moteri ibashe kugeza u Rwanda kure hashoboka. Yabivugiye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza tariki 28/08/2013, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda yo kwamamaza abakandida-depite ba FPR Inkotanyi muri ako karere.

Abanyamuryango ba FPR bavuze ko bishimira cyane ibyiza iryo shyaka ryabagejejeho, by’umwihariko n’abari barakumiriwe mu iterambere bakajya ahabona.

Mugorewishyaka Latifa wo mu kagari ka Mburabuturo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, avuga ko nta muntu utarata ibyiza ishyaka rya FPR ryakoze, by’umwihariko guhuza Abanyarwanda. Kera ngo yitwaga Umutwa akanenwa n’abandi Banyarwanda kandi ntiyemererwe kujya aho abandi bari, ariko ubu we na bagenzi be basigajwe inyuma n’amateka ngo bavanywe muri ubwo bwigunge na FPR Inkotanyi.

Mugorewishyaka ubu ngo afite umwana wize, ubu ngo akaba na we yigisha abandi bana, kandi kera nta muntu witwaga Umutwa wigaga, nk’uko yabisobanuye ubwo yatangaga ubuhamya.

Ati “Ubu Mugabowishyaka wa wundi bavugaga ngo ni umutwa unuka, ubu ndicarana na Perezida wa Repubulika. Nk’umuryango wahoze ari uw’Abatwa, FPR yaduhaye inka ubu turanywa amata, FPR yadushyize mu mabati tutarayagiraga, turaryama kuri za matora kandi tukagira ijambo mu bandi badamu, kuko ubu ndi muri komite ya FPR Inkotanyi”

Mugorewishyaka avuga ko Abasigajwe inyuma n’amateka bari mu rugamba rwo kwigira, kuko mu gihe gito bazaba bitangira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza nk’abandi Banyarwanda.

Minisitiri w’urubyiruko, isakazabumenyi n’itumanaho, yasabye abanyamuryango ba FPR n’Abanyarwanda bose gukomeza guha imbaraga ishyaka rya bo, kandi bakazaritora mu matora y’abadepite, kugira ngo rizakomeze guteza imbere Abanyarwanda no kubumbatira ubumwe bwa bo, nk’uko biri mu ntego ryihaye.

Yongeyeho ko mu gihe kiri imbere ishyaka rya FPR rifite byinshi riteganya, haba mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza, ubutabera n’imiyoborere myiza.

Igice cy’uburasirazuba by’umwihariko ngo kirateganyirizwa gukomeza kongererwa ingufu z’amashanyarazi zikagera ku baturage benshi, kubegereza amazi meza no gushyira imbaraga muri gahunda y’uburezi no kongera imbaraga mu miyoborere myiza.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792