
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie asaba abayobozi b’ibanze kugira imihigo iteza imbere abaturage
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana aravuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze muri ako Karere bakwiye kwiyumvamo umuco wo gukorera abaturage kandi bakabaha serivisi neza kuko ariyo nshingano y’ibanze buri muyobozi wese afite kandi agomba kubahiriza mbere y’ibindi byose.
Uyu muyobozi aravuga kandi ko imihigo abakozi bose muri ako Karere bakwiye guhiga ari izana udushya n’impinduka mu buzima bw’abaturage naho gutanga serivisi nziza kandi neza bikaba itegeko ryubahirizwa ritari umuhigo umukozi yahiga abishatse.
Ibi bwana Nehemie Uwimana yabivugiye mu nteko rusange y’abaturage b’Umurenge wa Kigabiro yateranye kuri uyu 12/9/2012, abakozi b’uwo Murenge bakagaragariza abaturage imihigo y’ibyo bazageraho mu mwaka w’ingengo y’imari 2012-2013 uzarangira muri Kamena 2013.

Marc Rushimisha uyobora Umurenge wa Kigabiro yahigiye abawutuye gukemura ibibazo bazamugezaho mu buryo bwihuse
Abayobozi b’uyu Murenge bakuriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Rubeshana Marc bahigiye abawutuye ko bazazamura ibikorwa by’iterambere n’ubukungu muri uwo Murenge ugize igice kinini cy’Umujyi wa Rwamagana, ndetse bakazafatanya kunoza imibereho myiza bahanga imihanda mishya no kwita ku isanzweho, gukurikirana ko abana bahabwa uburere bwiza n’ubumenyi nyabwo mu mashuri abarizwa muri uwo Murenge, guteza imbere abakene babahuriza hamwe n’abandi mu makoperative y’iterambere n’ibindi.
Muri iyi mihigo cyakora umuyobozi w’Akarere yasabye abayobozi kudashyira mu mihigo icyo bise gutanga serivisi nziza, ababwira ko ari inshingano basanganywe ahubwo bakwiye guhiga imihigo izaherekeza iyo nshingano y’ibanze ngo imibereho y’abatuye n’abagenda muri Rwamagana ibe myiza kurushaho.