Gahunda yo kwiyamamaza kw’abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi iteganyijwe tariki 27-08-2013 mu murenge wa Gashari, akagari ka Birambo.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida depite ba FPR Inkotanyi bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, mu karere ka Karongi biteganyijwe kuwa kabili tariki 27-08-2013 mu murenge wa Gashari, muri santire y’ubucuruzi ya Birambo samunani.
Ibi ni ibyemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard, akaba n’umunyamuryango mukuru (Chairman) wa FPR Inkotanyi mu karere.
Abakandida depite batoranjiwe guserukira FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi ni Musabyimana Samuel usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yagize amajwi 376/495.
Undi ni Mutuyimana Jean Claude, umukandida mushya wagize amajwi 245/495. Mutuyimana asanzwe ari umuhuzabikorwa wa AJEMAC, ishyirahamwe ry’urubyiruko rikora ubuhinzi n’ubworozi.
Undi ni Umuraza Landrada nawe usanzwe ari mu Nteko Ishinga Amategeko, wagize 410/495 na Mukandekezi Fracoise, umukandida mushya wagize amajwi 229/495.
Amatora y’abadepite ku rwego rw’igihugu ateganyijwe ku itariki ya 16 kugeza kuya 18 Nzeri 2013