Kambayire Appoline umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza aravuga ko iyo umuyobozi adakunda abaturage ayoboye adashobora no kubageza ku bikorwa bibateza imbere.
Ibi yabivuze tariki 20/08/2013 ubwo abaturage b’umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bamurikirwaga n’abayobozi babo raporo zikubiyemo ibyagezweho mu mihigo y’umwaka ushize wa 2012-2013 ndetse n’ibiteganyijwe mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014.
Uyu muyobozi wari n’umushitsi mukuru muri uyu muhango yagaragaje ko iterambere ry’abaturage akenshi riba rishingiye no ku rukundo bafitiwe n’ubuyobozi bubegereye aribwo bw’inzego z’ibanze zihorana nabo iminsi yose.
Yagize ati: “Uwo udakunda ntiwanamwifuriza ko atera imbere ngo yifashe kuko uba utitaye ku mibereho myiza ye”. Ashingiye kuri icyo gitekerezo yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze zamurikaga izo raporo kugirira urukundo abaturage bayoboye bakabigisha gukunda umurimo kandi nabo bakababera urugero rwiza mu kwita ku nshingano zabo kugira ngo nabo babone aho bahera babibakangurira.
Mu byo yibukije abo bayobozi kandi harimo kutabasiragiza mu bintu bigaragara ko bafite uburenganzira bwo kubihabwa. Ku ruhande rw’abaturage nabo yabagaragarije ko ibibakorerwa byose nabo bagomba kubigiramo uruhare kugira ngo bafatanyirize hamwe n’abayobozi babo kugera ku bikorwa byiza kandi bifite umusaruro ufatika.
Nk’uko Kambayire Appoline yakomeje abivuga ngo igenamigambi ryose rigomba gushingira ku byo umuturage akeneye byihutirwa kurusha ibindi. Ku bwe yasobanuye ko ubwuzuzanye bw’inzego zose n’imikoranire ari ingenzi mu kugira ngo abantu bagere ku byo bagambiriye cyane cyane mu birebana n’imihigo.
Abaturage nabo bari babukereye mu kumva ibyo bagezeho mu mihigo bishingiye ku nkingi enye za guverinema zirimo ubukungu, ubutabera, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage bagaragaje ko uruhare rwabo rwabaye ingirakamaro kugira ngo byinshi bigerweho.
Umuhire Eugenie utuye mu mudugudu wa Rukandiro mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana wari umwe mu baturage bari baje kumva ibyo bagezeho mu mihigo y’umwaka ushize wa 2012-2013 yavuze ko batigeze batererana ubuyobozi mu gihe cyose byari ngombwa ko bagira igikorwa bafatanya.
Yabivuze atya: “Mu bikorwa by’umuganda twagiye dukora bitandukanye birimo kubakira abantu batishoboye amazu no kwikorera imihanda iduhuza n’indi mirenge mbese byagezweho ku bufatanye bw’inzego zose kuko twese icyo tugamije ni ukwiyubakira igihugu cyihesheje agaciro”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Muganamfura Sylvestre avuga ko imihigo y’umwaka wa 2012-2013 yagezweho ku gipimo cya 99% akagaragaza ko iy’umwaka wa 2013-2014 yo izagerwaho 100%
Mu byo iyi mihigo izibandaho ngo harimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hitabwa ku mibereho myiza y’abaturage ndetse no kongera ibikorwa remezo bihesha isura nziza umujyi wa Nyanza ubarizwa muri uyu murenge.