tariki ya 9/8/2013,mu murenge wa shyorongi ho mu karere ka Rulindo habereye umuhango wo guhemba ibigo byitwaye neza mu mihigo y’umwaka ushize 2012-2013,bikorera mu karere ka Rulindo.
Muri iyi gahunda hahembwe ibigo by’amashuri byakoze neza kurusha ibindi,ibigo nderabuzima,amakoperative ,amabanki n’ibindi. Hahembwe kandi n’imirenge itatu,yitwaye neza kurusha kurusha indi. Ibi ngo bikaba ari mu rwego rwo kubongerea imbaraga mu kazi kabo.
Ibi kandi ngo bituma n’abandi bataje mu mibare y’ibihembo babasha gushyiramo agatege,bityo ubutaha nabo bagaharanira gukora cyane ngo babone iryo shema ryo kuba indashyikirwa mu mihigo, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubukungu muri aka karere Murindwa Propsper.
Yavuze ko ibi bigo byabaye ibya mbere ari ibyo gushimirwa cyane,ngo kuko bikomeje guhesha ishema akarere,bigatuma kaza ku isonga mu miyoborere myiza n’ibindi .
Yavuze ko mu igenzura ryakozwe harebwa abakoze neza kurusha abandi ,ryakoranywe ubushishozi n’ibanga bikomeye,bityo ngo abahembwe koko bakaba bari babikwiye.
Yagize ati”Guhemba abitwaye neza kurusha abandi mu mihigo bifite icyo bimaze,kuko abahawe ibihembo bibongerera imbaraga mu kazi kabo.Ikindi ni uko bituma utahembwe,nawe agira ishyaka ryo gukora cyane,kugira ngo ubutaha nawe abashe kuba yahembwa.Kandi ni n’ishema kuko iyo ugaragaye mu bakoze neza uba wunva wishimye.”
Yakomeje agira ati”mu igenzura ryakozwe nta buriganya bwabayemo kuko hashyizweho abantu b’inzobere bari babishinzwe,twizera ko babikoraye ubushishozi budasanzwe,abahembwe bari babikwiye.”
Umukuru w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimee wari waje kwifatanya n’abanya Rulindo muri uyu muhango yashimiye cyane abayobozi muri aka karere,uburyo bakora akazi kabo neza.
Yavuze ko akarereka Rulindo kaza ku isonga mu ntara y’amajyaruguru mu gukora neza,abashishikariza gukomeza gukomeza iyo ntambwe.
Yabijeje kandi ko azakomeza kubaba hafi mu bufasha bwose haba mu bitekerezo no mu bindi byose.
Mu mirenge itatu yaje imbere mu mikorere myiza ,harimo umurenge wa Cyinzuzi ari nawo wabaye uwa mbere,hakurikiraho Kisaro,hamwe na kinihira.
Abayobozi b’iyi mirenge bakaba bashimishijwe n’ibihembo bahawe bavuga ko noneho bagiye gukora neza kurushaho.
↧
Rulindo: abayobozi bitwaye neza mu mihigo bahawe ibihembo.
↧