Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

ubuyobozi bwa polisi butangaza ko icuruzwa ry’ibiyobyabwenge rigenda rifata intera ndende kubera inzego z’ibanze

$
0
0

1

Polisi y’igihugu n’inzego z’ubuyobozi baratangaza ko icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda rigenda rifata indi ntera kubera ko inzego z’ibanze ziba zabigizemo uruhare.
Ibi ni ibyatangarijwe mu karere ka Muhanga mu mahugurwa ari guhabwa abapolisi bo mu ntara y’Amajyepfo biga ku byaha bihungabanya umutekano bigenda bigaragara hirya no hino mu turere kugirango bikumirwe.
Mu byaha biza ku isonga mu bihungabanya umutekano, harimo ibiyobyabwenge, bigizwe n’inzoga z’inkorano, urumogi , na kanyanga.
Inzego za polisi zifite aho zihurira no kurwanya ihohohterwa zikaba zongeye kwibutswa ko icuruzwa ry’ibiyobyabwenge rigenda rifata intera ndende,bitewe ahanini n’inzego z’ibanze ziba zibyihishe inyuma.
Gatwaza Patrick umuyobozi mu karere ka Muhanga ushinzwe imiyoborere myiza, yavuze ko mu minsi ishize mu murenge wa Shyogwe, hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bafashwe bacuruza ibiyobyabwenge, ku buryo kubatahura cyari igikorwa kitoroshye.
Gatwaza yavuze ko Akarere ka Muhanga kaza ku isonga mu ntara y’amajyepfo, mu bikorwa bihungabanya umutekano, ibyinshi muri ibi biterwa n’abakoresha ibiyobyabwenge.
Gatwaza yakomeje asaba inzego z’umutekano zifite aho zihurira no kurwanya ihohoterwa, kutibanda gusa ku baturage, ahubwo bagasuzumana ubushishozi, abayobozi mu nzego z’ibanze baba babyihishe inyuma.
Gatwaza yavuze ko abayobozi bakoresha ibiyobyabwenge, bafashwe bagahanwa, ndetse bamburwa n’inshingano bari bafite.
Chief Supertendat Rumanzi Sam, ukuriye ishami ry’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, yavuze ko icyaha cy’ikoresha ry’ibiyobyabwenge, kitari cyaranduka, kuko hirya no hino mu turere rigenda rigaragara, gusa akavuga ko hari ingamba zafashwe z’umuntu uwo ari we wese uzahirahira akoresha ibiyobyabwenge. Gusa uyu Muyobozi yirinze kuvuga amazina y’aba bayobozi bafashwe bakoresha ibiyobyabwenge.
Rumanzi yavuze ko ubuyobozi bwa polisi bwashyizeho ikigo kizajya gifasha abahuye n’ihohoterwa (One Stop Center) kandi ngo bateganya ko iki kigo kizegerezwa buri bitaro by’akarere, cyane cyane ko ibi byaha by’ihohoterwa bikunze guterwa n’abakoresha ibiyobyabwenge.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles