Mugihe inzego zitandukanye za leta, ibigo bya leta n’ ibyigenga, abakozi mu mirimo itandukanye bari bamaze iminsi mu gikorwa cyo gushyigikira ikigega “Agaciro Development Fund”,abatuye imidugudu nabo baratangaza ko batasigaye inyuma muri icyo gikorwa.
Ku ikubitiro abaturage bo mu murenge wa Kibungo mu kagali ka Karenge umudugudu w’abamahoro bakusanije ibihumbi 450 byo gushyigikira ikigega AgDF tariki ya 09/09/2012.
Nkuko byatangajwe n’ abari muri iki gikorwa ngo agaciro ntawasigara inyuma mu kukihesha agaragaza urukundo akunda igihugu cyamubyaye mu gushyigikira ko gitera imbere abigizemo uruhare.
Kubera uburyo abaturage bumva kugira agaciro icyo aricyo wasangaga nubwo hari abo byagaragaraga ko bakennye bikokoraga maze bakagira icyo bigomwa.
Umutegarugori umwe mugutanga aya mafaranga yagize ati”Njyewe nukubura icyo ntanga ariko nemeye amafaranga igihumbi rwose nanjye ngire agaciro ndetse n’ umunyarwanda akagire twoye gusuzugurwa n’amahanga.”
Umuyobozi w’ uyu mudugudu w’ amahoro Audace Kazoza atangaza ko iki kigega ari umwimerere uje gushyigikira iterambere ry’ abanyarwanda. Uyu muyobozi akomeza avuga ko gukusanya inkunga bizakomeza kandi ko bumva bazagera no ku bihumbi 800.
Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kibungo Niyonteze floribert yashimiye umudugudu w’ amahoro ko ubimburiye indi midugudu igize umurenge wa Kibungo. Niyonteze yanakangurye indi midugudu igize umurenge wa Kibungo icyo gikorwa kukigira icyawo.
Igikorwa cyo gutanga umusanzu wo gushyigikira ikigega AgDF cyatangijwe ku mugaragaro na perezida wa republika y’ uRwanda aho yasabye buri munyarwanda kugira icyo yigomwa ngo ashyigikire iki kigega kigamije kwihutisha iterambere buri munyarwanda abigizemo uruhare hadategereje amahanga n’ abaterankunga.
Jean Claude Gakwaya