Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyanza: Igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge kirarimbanije

$
0
0

Kuva saa kumi n’imwe kugeza saa yine n’igice  za mugitondo tariki 18/07/2013 mu midugudu ya Buhaza na Kinyoni yo mu Kagali ka Gati mu murenge  wa Muyira  mu karere ka Nyanza ku bufatanye bw’abaturage na polisi y’igihugu ikorera muri ako karere hamenwe inzoga z’inkorano litiro 300 hanafatwa udupfunyika 16 tw’urumogi ndetse na kanyanga litiro 5 hiyongereyeho n’ibikoresho bifashisha mu kuyiteka.

Ibyo  byose byaturutse  ku bufatanye bwa police  n’abaturage  biciye  muri  community policing  aho  abaturage bo ubwabo bagaragaje ko badashobora  guturana  n’inkozi z’ibibi bakaba babivugiye mu nama yabahuje na polisi hamaze gufatwa ibyo biyobyabwenge no kubimena.

Igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge kirarimbanije 

  Aha ni kwa NTAGANZWA Israel wafatanwe litiro 200 z’ibikwangari

Igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge kirarimbanije2

Abaturage bamena ibyo bikwangari

Aha ni Kwa MUKANSORO Pelagia wo mudugudu wa Kinyoni akagari ka Gati, aho atekera kanyanga n’ibikoresho yifashisha mukuyiteka. Yacitse polisi iracyamushakisha

 Igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge kirarimbanije3

Uyu ni NDAYAMBAJE Augustin wavutse mu 1978 akaba yaravukiye mu mudugudu wa Kinyoni mu kagari ka Gati mu umurenge wa Muyira wafatanwe  udupfunyika 16 tw’urumogi.  Avuga ko arukura I Burundi ku murundi witwa KANYESHYAMBA ngo bakaba  bamaranye umwaka  umwe barucuruzanya.

 Igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge kirarimbanije4

Polisi yafashe umwanya isobanurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge ibasaba kubyirinda

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza mu minsi ishize nabwo yari iherutse gufatana abantu barindwi ibiyobyabwenge bya Kanyanga n’urumogi mu mukwabo yakoreye mu murenge wa Busasamana muri ako karere.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792