Kuva saa kumi n’imwe kugeza saa yine n’igice za mugitondo tariki 18/07/2013 mu midugudu ya Buhaza na Kinyoni yo mu Kagali ka Gati mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza ku bufatanye bw’abaturage na polisi y’igihugu ikorera muri ako karere hamenwe inzoga z’inkorano litiro 300 hanafatwa udupfunyika 16 tw’urumogi ndetse na kanyanga litiro 5 hiyongereyeho n’ibikoresho bifashisha mu kuyiteka.
Ibyo byose byaturutse ku bufatanye bwa police n’abaturage biciye muri community policing aho abaturage bo ubwabo bagaragaje ko badashobora guturana n’inkozi z’ibibi bakaba babivugiye mu nama yabahuje na polisi hamaze gufatwa ibyo biyobyabwenge no kubimena.
Aha ni kwa NTAGANZWA Israel wafatanwe litiro 200 z’ibikwangari
Abaturage bamena ibyo bikwangari
Aha ni Kwa MUKANSORO Pelagia wo mudugudu wa Kinyoni akagari ka Gati, aho atekera kanyanga n’ibikoresho yifashisha mukuyiteka. Yacitse polisi iracyamushakisha
Uyu ni NDAYAMBAJE Augustin wavutse mu 1978 akaba yaravukiye mu mudugudu wa Kinyoni mu kagari ka Gati mu umurenge wa Muyira wafatanwe udupfunyika 16 tw’urumogi. Avuga ko arukura I Burundi ku murundi witwa KANYESHYAMBA ngo bakaba bamaranye umwaka umwe barucuruzanya.
Polisi yafashe umwanya isobanurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge ibasaba kubyirinda
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza mu minsi ishize nabwo yari iherutse gufatana abantu barindwi ibiyobyabwenge bya Kanyanga n’urumogi mu mukwabo yakoreye mu murenge wa Busasamana muri ako karere.