Nyagatare-Mugihe hasigaye igihe kingana n’ukwezi kumwe n’igice ngo hatangire amatora y’abagize inteko ishinga amategeko muri Nzeri uyu mwaka wa 2013, abaturage b’akarere ka Nyagatare baratangaza ko hakwiye kuzaba ubushishozi muguhitamo abazababera intumwa za rubanda nziza.
Kimwe no mutundi turere tugize igihugu, mu cyumweru gishize mukarere ka Nyagatare hatowe abakandida bazahagarira umuryango FPR inkotanyi mumatora y’abadepite.
Aya matora yarangiye hatoranyijwe abakandida bane aribo; Bwiza Kony, Uwimanimpaye Jean d’Arc; Rukumbura John na Ndahiro Logan.
Nkuko bitangazwa n’abaturage b’akarere ka Nyagatare, ngo impamvu bagiye inyuma aba bakandida bakabemeza nk’abazahatana kubahagarira munteko, ngo si uko baziranye cyangwa baturanye, ahubwo ngo bagomba kuba bagaragaza ubunyangamugayo no guharanira inyungu za rubanda.
Rugaba Constantin, umunyeshuri uri gusoza amasomo muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic yagize ati: “Abadepite n’intumwa za rubanda. Twizera tudashidikanya ko aba bakandida tuba twitoreye baba inyangamugayo koko, uwaba ahawe amahirwe yo gutsinda amatora akaduhagararira munteko, akatuvuganira mugushyira ahagaragara ibibazo bibangamira iterambere ry’akarere muri rusange. Uyu niwe mudepite twifuza mumatora ari imbere.”
Kuri Gonzag Murindwa, umuturage wo mumurenge wa Karama, ngo igihe kirageze ko abadepite bazatorwa bagomba kuba abegera abaturage aho kwicara munteko.
Yagize ati: “Byagaragaye kenshi ko hari abadepite batorwa bakumva ko inshingano bahawe ari ukwicara munteko gusa bagatora imishinga y’amategeko…ibyo nabyo nibyiza ariko twifuza ko aya matora yazaduha abadepite bamanuka bagasubira aho bazamukiye bagakemura ibibazo by’abaturage ndetse bakanatubera aba ambassaderi aho tutagera. Aba nibo twifuza muri aya matora yimirijwe imbere.”
Emeline Muberarugo we yagize ati “Nk’umutegarugori nifuza kuzatora uduhagarariye w’inyangamugayo kandi ushishikariye gukemura ibibazo bibangamira iterambere ry’umwari n’umutegarugore. Uko leta iduteza imbere ninako twifuza intumwa za rubanda zishimangira zikanashyira mubikorwa iterambere ry’abagore.”