Ijisho ry’umuturanyi rirakureba
Abanyamadini baravuga ko bashimishijwe cyane no kuba Leta yarashyizeho gahunda y’ijisho ry’umuturanyi, hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge.
Iyi gahunda imaze gutangizwa mu gihugu hose, yitezweho kurandura ibiyobyabwenge abaturage aribo babigizemo uruhare.
Ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije inzego zitandukanye, kuko kimaze gufata intera cyane cyane mu rubyiruko.
Ariko abarezi n’abanyamadini bo ngo basanga iyi gahunda yamaze gushyirwaho y’ijisho ry’umuturanyi izafasha mu guhashya icyi kibazo.
Kaboyi Michel n’umuvugizi w’itorero rya Ebenezer mu Rwanda, avuga kuba haratekerejwe gahunda y’ijisho ry’umuturanyi, ari izindi mbaragazikomeye cyane mu guhanga n’ibiyobyabwenge.
Agira ati “yego twari dusanzwe dushishikariza abantu kuva mu bibi bakajya mu byiza, ariko kuba tugiye gufatanya n’izindi nzego, turabona ibiyobyabwenge bizarandurwa burundu”
Mugeni Jolie Germaine ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ruhango, avuga ko kuba umuturage ariwe uzagira uruhare mu kugaragaza abakoresha cyangwa abacuruza ibiyobyabwenge, bizatanga umusaruro ugaragara.
Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi, mu kurwanya ibiyobyabwenge, izakorera mu nzego zitandukanye, guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’akarere, ikazamara igihe cy’amezi atandatu.