Kimwe n’ahandi mu Rwanda mu karere ka Kirehe bizihije umunsi wo kwibohora, bawizihiriza mumidugudu yose igize akarere, ku rwego rw’akarere uyu munsi ukaba wizihirijwe mu mudugudu wa Masizi mu kagari ka KIbirizi ho mu murenge wa Nasho ukaba wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye.
Depite Mujawamariya Berthe wari umushyitsi mukuru yibukije abari muri uyu munsi mukuru ko uyu munsi ari uwo kwibuka ukuzanzamuka kw’Afurika, abatuye afurika bava ibuzimu bajya ibuntu bigobotora ingoma y’igitugu akaba yakomeje ababwira ko ari umunsi mukuru wo kwibuka amateka yaranze igihugu bityo abasaba gukomeza gushimira ingabo z’igihugu kuko arizo zabigizemo uruhare rukomeye.
Mujawamariya yakomeje abibutsa ko n’ubu ingabo z’igihugu ziba ziharanira iterambere ry’igihugu ariko ko ibi byose bitagerwaho nta bufatanye haba ku baturage n’ubuyobozi muri rusange akaba yabasabye gukomeze ubufatanye mu byo bakora byose bya buri munsi, yanabasabye gukomeza kwishimira byinshi byagezweho bakomeza kubibumbatira.
Murayire Protais, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko umutekano ariwo wa mbere utuma byose bigerwaho akaba yasabye abaturage gukomeza kubumbatira umutekano abibutsa ko byose byagezweho kubera ubuyobozi bwiza bwagiyeho nyuma y’ubuyobozi bubi bwariho mbere ya genocide yakorewe abatutsi, akaba yarangije avuga ko uruhare rwa buri wese rukenewe mu gukomeza kwibohora, aho yabasabye gukomeza kwigira mu rwego rwo guharanira agaciro k’u Rwanda.
Twagirayezu Fortunate, umuturage utuye mu kagari ka Rubirizi ho mu murenge wa Nasho yatanze ubuhamwa bw’aho yavuye n’aho ageze avuga ko kuri ubu ari umuhinzi ntangarugero akora ibintu bitandukanye mu gihe mbere ntabyo yakoraga akaba avuga ko uretse umutekano abaturage bafite hiyongeraho n’iterambere bigishijwe bakaba bashima ubuyobozi bw’Urawanda.
Uyu munsi mukuru wo kwibohoraa wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Nyjanama y’Akarere ka Kirehe Rwagasana Erneste, Abadepite Mujawamariya Berthe,Musemakweri Jean Baptiste, ingabo na polisi bikorera mu karere ka Kirehe, uyu munsi mukuru ukaba warangijwe n’ubusabane.