Ubwo umuyobozi w’akarere ka Rusizi yaganiraga n’abayobozi bo muri aka karere yavuze ko hari abayobozi batuzuza inshingano bahawe bakazifata nkaho zitabareba ibi byavuye kubayobozi bamwe batarangije inyubako z’utugari mugihe byari bizwi ko imihigo izahigurwa ntakagari na kamwe kadafite inyubako yako.
usanga ahanini biba byaravuye ku kuba ishingano z’ubuyobozi cyangwa kudaha agaciro ibikorwa kuko ngo hari abarangije izi nyubako ndetse bagafatira n’izindi, Nzeyimana Oscar umuyobozi w’akarere ka Rusizi atangaza ko akarere kakoze ibishoboka haba kubijyanye no gukangurira ndetse no gutanga inkunga zitandukanye kugirango izi nyubako zitahwe ariko ngo hari abatarabyubahirije.
Ibi rero ngo bigomba kumvikana neza kuko ngo hariho abitwaza ko ngo ubushobozi bwabaye buke kandi nyamara ari ukutita kunshingano baba barahawe, kuko ngo bose bahawe ubufasha bw’akarere kandi bungana kuri buri kagari, gusa mugihe imihigo yari yarasinywe igeze aho guhigurwa abayobozi bakoze neza bashimiwe hananengwa abatarubahirije inshingano zabo ariko babasaba kwikubita agashyi kuko ngo baba basubiza akarere n’igihugu inyuma muri gahunda y’iterambere.
Cyakora nanone nubwo ibikorwa bimwe bitagiye bigerwaho ijana ku ijana ngo ibyinshi byagezweho kuburyo ngo biteguye umwanya udateye isoni muri gahunda yo kumurika imihigo yagezweho imbere y’umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame. Gusa aha nanone abayobozi bagiriwe inama zo kwirinda kujya barindira ko barebwa igitsure kugirango bakunde bubahirize inshingano zabo , hagendewe kuri bene uwo muco ngo ntaho bageza abanyarwanda.