Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

MILIYARI HAFI 11 NIZO ZIZAKORESHWA N’AKARERE KA NYAGATARE

$
0
0

Nyagatare DistNyagatare: Miliyari hafi cumi n’imwe z’amafaranga y’uRwanda niyo ngengo y’imari izakoreshwa n’akarere ka Nyagatare umwaka wa 2013-2014, ni nyuma yo kwemezwa n’abagize inama njyanama y’aka karere yateranye kuri uyu wa 01 Nyakanga, 2013.

Abaturage bakaba bakangurirwa kuyigiramo uruhare bishyurira imisoro n’amahoro ku gihe ntibumve ko ari igihano dore ko ayo bishyuye abagarukira mu iterambere ry’aho batuye.

Amafaranga agize iyi ngengo y’imari azakomoka ku misoro n’amahoro, inkunga ya Leta, abaterankunga n’inguzanyo. 40% byayo bizibanda ku bikorwa remezo naho 60 ku ijana abe amafaranga yo guhemba abakozi n’indi mirimo isanzwe ikorwa n’akarere.

Kamanzi Alcade umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyagatare avuga ko bagiye gushyira ingufu mu bukangurambaga mu baturage kugira ngo ubutaha ibikorwa by’iterambere bizabe aribyo byibandwaho.

Kamanzi Alcade kandi akomeza avuga ko ubu bukangurambaga ngo buzibanda kugushishikariza abaturage gutangira imisoro n’amahoro igihe kuko aribwo bwiza bwo kwigira aho gutegereza inkunga ziva hanze y’igihugu kandi ziva mu misoro y’abaturage b’ibyo bihugu.

Ubutumwa nk’ubu kandi nibwo butangwa na depite Bwiza Conny wifatanije n’aba bajyanama mu kungurana ibitekerezo kuri iyi ngengo y’imari. Kuri we yibutsa abaturage ko gusora atari igihano ahubwo amafaranga bishyura n’ubundi abagarukira mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza yabo.

Gusa ariko n’ubwo iyi ngengo y’imari yatowe n’abajyanama bose, uhagarariye abafite ubumuga Badege Sam we yemeza ko abo ahagarariye batibona mu ngengo y’imari kuko n’ubwo babarirwa mu kiciro cy’abahabwa ingoboka kubera kutishobora nyamara nabwo bakenera n’ubufasha bwo kugira ngo bahure baganire bakabwirwa ko nta mafaranga  abagenewe.

Gusa iki kibazo cyacocwe ndetse abajyanama biha ingamba zo gukurikirana iki kibazo kugira kitazongera kubaho.

Nk’uko byagaragajwe muri iyi nama njyanama ngo ingengo yimari y’uyu mwaka yiyongereyeho hafi 9, 45%, kuko yavuye kuri miliyari 10 gusa ikaba yageze kuri miliyari 10 na miliyoni 953.

Aha ariko nanone hifujwe ko abaturage bakoroherezwa mu buryo bwo kwishyura imisoro n’amahoro babegereza konti byishyurwaho hafi y’abo aho kuza mu mujyi wa Nyagatare gusa. Ibikorwa byaburiwe ingengo ariko byateganywaga gukorwa harimo gukwirakwiza amazi mu baturage, kubaka sitade y’imikino, kwagura ibitaro bya Nyagatare n’umuhanda Nyagatare Base.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles