Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Akarere ka Nyanza kakorewe isuzuma ry’imihigo

$
0
0

Mbere y’uko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’u Rwanda ishyira ku rutonde uko uturere tw’igihugu dukurikirana mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2012-2013 intara y’amajyepfo yatangiye gukorera isuzuma uturere tuyibarizwamo kugira ngo imenye ibyagezweho n’ibitaragezweho.

Itsinda ry’abakozi b’Intara y’Amajyepfo kuri uyu wa gatanu tariki 14/06/2013 bari mu karere ka Nyanza basuzuma imihigo iherereye mu mirenge itandukanye igize ako karere.

Buri gikorwa kiri mu mihigo basuye bagitangaho amanota

Buri gikorwa kiri mu mihigo basuye bagitangaho amanota

Inkingi enye zirimo imibereho myiza y’abaturage, imiboborere myiza, ubukungu n’ubutabera nibyo birimo kwitabwaho muri iryo suzuma ry’imihigo ndetse n’uko amaraporo yabyo abigaragaza akorwamo.

Ubwo ibyitabwaho byose byari bimaze gusuzumwa umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo Madamu Izabiriza Jeanne yatangaje ko ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2012-2013 mu karere ka Nyanza ryakozwe.

 

 

Yavuze ko muri rusange imihigo yashyizwe mu bikorwa neza ariko asobanura ko hari imihigo bizaba ngombwa ko yambukiranya ikagera mu mwaka wa 2013-2024 w’imihigo.

Mu mihigo byagaragaye ko akarere ka Nyanza kakiri inyuma muri yo ni ijyanye n’iy’ubakwa ry’urwibutso rwa jenoside rwa Nyanza ndetse n’iyubakwa ry’isoko rya kujyambere rya Butansinda mu murenge wa Kigoma.

 

Abana b’incuke barigishwa mu mirenge inyuranye y’akarere ka Nyanza

Abana b’incuke barigishwa mu mirenge inyuranye y’akarere ka Nyanza

Ku ruhande rw’akarere ka Nyanza kari gahagarariwe n’umuyobozi w’ako wungirije ushinzwe ubukungu, imali n’iterambere Nkurunziza Francis we avuga  ko muri uyu mwaka wa 2012-2013 w’imihigo bafite ibyo bagezeho baratira abandi.

Imihigo avuga ko bishimira ko yagezweho ku gipimo gishimishije cy’100% ni iyubakwa ry’inyubako z’utugali n’imidugudu hakaniyongeraho iyubakwa ry’ibigo nderabuzima bigiye kuzura mu minsi iri imbere bikazajya biruhurira abaturage ingendo bakoraga bajya kwivuriza kure yaho batuye.

Imihigo ni bumwe bu buryo bwashyizweho na perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame  kugira ngo buri muyobozi wese wo mu nzego z’ibanze abashe kugira umusaruro atanga bikaba ari yo mpamvu hakorwa n’isuzuma kugira ngo hatabaho kwishyira heza.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles