Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Isiragira ry’abaturage mu buyobozi ntabwo rihesha agaciro ubuyobozi –Jabo

$
0
0

Isiragira ry’abaturageAbayobozi b’utugari n’imidugudu mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 11/06/2013 basabwe kwirinda gusiragiza abaturage mu nzira ahubwo bakamenya ko bagomba kubakemurira ibibazo

Ibi byasabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul ubwo yakurikiranaga imihigo y’akarere ka Nyamasheke ya 2013-2014.

Jabo Paul avuga ko inshingano z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ari serivise zihabwa umuturage ku buryo izo serivisi nziza aba agomba kuzibona ku gihe kandi akazihabwa n’umutima mwiza.

Abayobozi b’utugari n’imidugudu, nk’abantu baba hafi y’abaturage kurusha izindi nzego basabwe by’umwihariko gushyira mu mihigo yabo gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo nta gusiragiza abaturage bizongera kubaho kuko bidahesha agaciro ubuyobozi.

Yagize ati “Isiragira ry’abaturage mu buyobozi ntabwo rihesha agaciro ubuyobozi. Ntabwo ari ikintu twaharanira nk’intego. Twacyemeje kandi twacyumvikanyeho. Ni ukuvuga ngo abaturage bafite ibibazo bose babigeze ku buyobozi, ibyo badashoboye gukemura babagire inama y’aho byakemurirwa ariko twirinde ingendo, twirinde guta igihe; dufate imbaraga zacu n’amaboko yacu tubyerekeze ku murimo kugira ngo ejo dushobore kwigira.”

Jabo yavuze ko nubwo hari abaturage bakunda kuburana batagendeye ku kuri ntibumve n’inama, abayobozi basabwa gukora ibishoboka mu gukemura ibibazo byabo, aho bigaragaye ko bibasumbye ubushobozi bakabayobora mu zindi nzego kandi bakabikorera raporo yerekana icyo bakoze kuri icyo kibazo.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles