Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamasheke: Abaturage barasabwa kurushaho kwicungira umutekano

$
0
0

Nyamasheke: Abaturage barasabwa kurushaho kwicungira umutekano

Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Lt Colonel Augustin Muvunyi arakangurira abaturage kurushaho kwicungira umutekano kugira ngo ibyo bakora bigerweho mu mudendezo kandi barangwe n’amahoro asesuye.

Colonel Muvunyi akaba yatanze ubu butumwa ku baturage bo mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano ubwo bari basoje umuganda wo ku wa gatandatu, tariki ya 8/06/2013 ugamije gufasha abaturage kuva mu miturire y’amanegeka.

Colonel Muvunyi yasobanuriye abaturage bo mu kagari ka Rwesero ko mu gihe igihugu kirangamiye iterambere rya buri wese, buri muturage na we afite inshingano zo kwicungira umutekano kugira ngo iterambere rye ribashe kugerwaho uko abyifuza.

Yagize ati “Iri terambere tuvuga ntabwo dushobora kurigeraho tudafite umutekano.”

Mu byo abaturage  basabwa mu kwicungira umutekano harimo gukaza amarondo, gukoresha ikayi y’umudugudu igaragaza uwinjiye n’uwasohotse mu mudugudu ndetse no gutanga amakuru ku gihe y’ahakekwa icyaha, bityo bagakomeza gufatanya n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo ubungabungwe uko bikwiye.

Muri rusange, ngo umutekano wifashe neza mu karere ka Nyamasheke ariko abaturage bakaba bagomba gukomeza kuba maso kugira ngo umutekano udahungabana.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles